Icyemezo cyo guhinduza izina ni serivisi itangwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ikaba ifasha abanyarwanda bifuza gusaba guhindura amazina byemewe n’amategeko.
Ibibazo bikunze kubazwa kuri serivise yo Gusaba uburenganzira bwo guhindura amazina ni ibi bikurikira:
1. Ni nde nemerewe gufasha gusaba serivisi yo guhindura amazina?
Iyi serivisi yemerewe abanyarwanda bashaka:
Kongeraho izina
Gukuraho izina
Gusimbuza izina
Ni ibiki bikenewe mu gusaba uburenganzira bwo guhindura amazina?
Iyo usaba afite imyaka 16 cyangwa hejuru yayo, agomba kuba afite indangamuntu. Mu gihe usaba afite munsi y’imyaka 16, agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu. Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone cyangwa imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Ni he uwo nsabira akura nomero y’ifishi y’umwenegihugu?
Itangwa n’ushinzwe irangamimerere ku biro by’umurenge uwo usabira yibarurijeho cyangwa se kwa muganga niba ari ho uwo usabira yabaruriwe. Mu gihe uwo usabira atibaruje ashobora kugana ushinzwe irangamimerere ku murenge atuyemo agahabwa ubufasha.
Ni iyihe migereka ikenerwa mu gusaba uburenganzira bwo guhindura amazina?
Umwe muri iyi migereka urakenewe:
1. Ikarita ya batisimu
2. Ifishi y'amanota y'ibizamini bya leta P6
3. Ifishi y'amanota y'ibizamini bya leta S3
4. Ifishi y'amanota y'ibizamini bya leta S6
5. Ifishi wiyandikishirijeho gukora ikizamini cya leta iriho ifoto
6. Impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye
Indi migereka yasabwa
Inyandiko y'ishyingirwa
Bisaba iminsi ingahe kugira ngo usaba abashe guhabwa icyemezo cyo gusaba uburenganzira bwo guhindura amazina?
Bisaba iminsi 7 y’akazi.
Uwo nasabiye serivisi asabwa kujya ku biro bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) gufata icyemezo cy’uburenganzira bwo guhindura amazina mu gihe cyemejwe?
Oya, icyemezo gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ashobora gukuramo icyemezo kuri IremboGov akoresheje nomero ya dosiye cyangwa akagisanga kuri imeyili niba yaratanzwe mu gihe cy’ubusabe.
Ni iki uwo nsabira serivisi akora nyuma yo kubona icyemezo cy’uburenganzira bwo guhindura amazina?
Hakorwa ibintu bine:
Kwamamaza mu igazeti ya leta icyemezo cy’uburenganzira bwo guhindura amazina, hagashyirwaho umugereka w’icyemezo ndetse hakishyurwa 7,000 Frw yo gusaba serivisi. Kanda hano umenye uko wabikora.
Kureba inyandiko yo kwamamaza mu igazeti ya leta unyuze ku rubuga rwa MINIJUST. Ukeneye ubufasha, wahamagara umurongo utishyurwa 3936
Kwamamaza icyemezo cy’uburenganzira bwo guhindura amazina mu binyamakuru bibiri (radiyo inshuro ebyiri no mu bitangazamakuru bibiri byandika inshuro imwe).
Gusaba icyemezo cyo guhindura amazina.
Hasabwa kwishyura amafaranga angahe kugira ngo hatangazwe icyemezo cy’uburenganzira bwo guhindura amazina mu binyamakuru?
Igiciro kigenwa n’ibitangazamakuru wahisemo.
Ni iki uwo nasabiye uburenganzira bwo guhindura amazina yakora mu gihe yatinze guhabwa serivisi?
Ubusabe bw’uburenganzira bwo guhindura amazina bukorwaho mu gihe kitarenze iminsi 7 y’akazi. Iyo igihe cyagenwe cyarenze, usaba amenyesha MINALOC kuri murongo utishyurwa 5353 cyangwa akandika imeyili kuri info@minaloc.gov.rw