Icyangombwa cy'ubutane gihabwa abanyarwanda barangije urugendo rwo gushyira iherezo ku ishyingiranwa ryabo nk'umugabo n'umugore. Iki cyangombwa cyemeza irangamimere ry'umuntu nk' ''uwatanye'' nyuma y'uko urukiko rubyemeje mu mategeko. Iki cyemezo gitangirwa ku biro by'umurenge nyuma yo gutanga kopi y'umwanzuro w'urukiko, wemeza ko ababiri bashyingiranywe batandukanye.
Ibibazo bikurikira ni ibikunze kubazwa ku byangombwa by'ubutane:
Nishyura angahe ngo mpabwe icyangombwa cy'ubutane?
Ikiguzi cy'iyi serivisi ni 1500 Frw.
Ni ibiki bisabwa kugira ngo usabe icyangombwa cy'ubutane ku IremboGov?
Usaba agomba kuba afite amakuru y'umwirondoro na nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora.
Nshobora kohereza dosiye isaba icyangombwa cy'ubutane ku murenge uwo ari wo wose?
Ugirwa inama yo kugisabira mu murenge ubwo butane bwanditswemo.
Ese usaba agomba gufatira icyangombwa cye cy'ubutane ku murenge yihitiyemo mu gihe cy'itunganywa rya dosiye?
Oya, icyangombwa cy'ubutane ni icyangombwa gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. Gishobora kumanurwa ku rubuga rw'IremboGov ukoresheje nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho.
Ni igihe kingana iki bifata mu gutunganya dosiye isaba icyangombwa cy'ubutane?
Igihe cyo kugitunganya ni umunsi 1 w'akazi.
Icyangombwa cy'ubutane kigira agaciro igihe kingana iki?
Icyangombwa cy'ubutane kigira agaciro igihe cyose kugeza igihe uhinduriye irangamimerere ryawe.
Ni gute njyewe, cyangwa usaba, namenya ubuziranenge bw'icyangombwa cy'ubutane kimanuwe ku IremboGov?
Kugira ngo umenye uburyo bwo kugenzura ko icyemezo cyatanzwe ku buryo bw'ikorabuhanga cyujuje ubuziranenge, kanda hano.
Ese nshobora kumanura icyangombwa cy'ubutane kuri murandasi igihe icyo nari mfite cyatakaye cyangwa cyangiritse?
Yego, ushobora kumanura icyo cyemezo kuri murandasi inshuro zose wakwifuza.