Inyandiko y'Ubutane ihabwa abanyarwanda bamaze gusesa amasezerano yo gushyingirwa. Ni yo yemeza ko uwayisabye "yatandukanye n'uwo bashakanye". Dosiye itunganywa na sisitemu ya CRVS cyangwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ku rwego rw'umurenge, nyuma yo guhabwa kopi y'urukiko yemeza ko abashakanye batakiri kumwe.
Ibibazo bikunze kubazwa ku birebana n'Inyandiko y'Ubutane:
Nishyura angahe inyandiko y'ubutane?
Iyi serivisi igura amafaranga 1,500.
Ni ibihe bintu bisabwa kugira ngo umuntu asabe inyandiko y'ubutane ku IremboGov?
Usaba agomba kuba afite amakuru y'indangamuntu zabo (iye ndetse n'iy'uwo bahoze barashakanye), amakuru y'ibyangombwa by'ishyingirwa n'iby'ubutane byemewe n'amategeko, iteka ry'urukiko, cyangwa ikindi kimenyetso cyerekana ubutane, hamwe na nomero ya telefoni, imeli, bikora cyangwa byombi.
Ni iki gisabwa kugira ngo usabe inyandiko y'ubutane ku nshuro ya kabiri ku IremboGov nyuma ya Nzeri 2022?
Usaba agomba kuba afite amakuru y'indangamuntu zabo, kandi sisitemu izahita yerekana amakuru yujujwe mu gihe cy'isaba rya mbere, icyemezo kizakorwa ako kanya akimara kwishyura— ikindi, nomero ya telefoni, imeli, bikora cyangwa byombi.
Ese usaba agomba gufatira inyandiko y'ubutane bwe mu murenge yahisemo mu gihe cyo gusaba?
Oya, Inyandiko y'ubutane ni icyemezo gitangwa mu buryo bw’ikorabuhanga. Wowe cyangwa usaba mushobora kuyikura ku IremboGov mukoresheje nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho.
Dosiye itunganywa mu gihe kingana gute?
Dosiye itunganwa mu gihe kinga n’umunsi 1 wakazi.
Nshobora gukuramo indi nyandiko y’ubutane mu gihe iyo narimfite yatakaye cyangwa yangiritse?
Yego, urashobora gukuramo icyemezo inshuro zose ukeneye.