Velkominn
Innskráning

Uburyo bwo Gusaba Inyandiko y'Ubutane

Iyi serivisi ikoresha ikoranabuhanga, ifasha Abaturage b'u Rwanda bamaze gusesa amasezerano y'ishyingirwa ryabo gusaba icyemezo cy'ubutane. Ubwo busabe busuzumwa mu buryo bw'ako kanya kandi bugatangwa na Sisitemu y'Irangamimerere, cyangwa bugasuzumwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ku rwego rw'umurenge. 

Niba inyandiko z'ubutane yamaze kwandikwa muri Sisitemu y'Irangamimerere, amakuru ajyanye n'inyandiko z'ubutane azajya ahita aboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga, kandi nta yandi makuru asabwa kuzuzwa n'usaba. Abasaba bahabwa inyandiko z'ubutane bwabo bakimara kwishyura. Nta ruhare rw'umunyamabanga nshingwabikorwa (ES) ruba rukenewe. Uruhare rwa ES rukenerwa gusa iyo ubutane butanditswe muri Sisitemu y'Irangamimerere. Iyo uwasabye ashyizemo imeli ye mu gihe arimo gusaba iyi serivisi, icyemezo cyoherezwa kuri imeli ye nta kukivana ku rubuga rwa IremboGov. 

Bisaba umunsi umwe w'akazi kugira ngo iyo dosiye itunganywe; igiciro cya serivisi ni 1500 Rwf.

Ibisabwa: 

  • Kugirango usabe iyi serivisi, ugomba kuba ufite nomero y'Indangamuntu y'u Rwanda, nomero y'Ifishi y'Umwenegihugu, Nomero Iranga Usaba (NIN), cyangwa uwahoze ari uwo mwashakanye ufite kimwe muri ibyo byavuzwe. 

  • Nomero y'Ifishi y'Umwenegihugu itangwa ku rwego rw'umurenge aho uwasabye yanditswe kandi

  • Nomero Iranga Usaba (NIN) ishobora gutangwa igihe amakuru y'usaba amaze kubikwa muri Sisitemu y'Irangamimerere.

  • Iteka ry'urukiko cyangwa ikindi kimenyetso cyerekana ubutane ni yo migereka isabwa.

  • Iyo migereka igomba kuba ifite ingano ya 1MB; iri mu nyandiko ya PDF

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeli bikora, cyangwa byombi. 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe inyandiko y'ubutane: 

  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konte yawe.

  2.  Kanda ahanditse "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.

  3. Munsi y'Umwirondoro, kanda kuri Serivisi z'Ubutane. 

  4. Hitamo inyandiko y'ubutane, maze ukande kuri Saba

  5. Hitamo ubwoko bw'inyandiko usaba afite nomero y'Indangamuntu y'u Rwanda, nomero y'Ifishi y'Umwenegihugu, Nomero Iranga Usaba (NIN), pasiporo, indangamuntu yemewe y'igihugu cyawe, cyangwa Icyangombwa cy'uko Wanditswe cya UNHCR. Ibisobanuro birambuye bizakururwa kandi bigaragazwe ku ruhande rw'iburyo rwa paji urimo gukoreraho.

  6. Shyiramo amakuru y'usaba amakuru y'aho Usaba atuye n' ay'uwahoze ari uwo mwashakanye 

  7. Shyiramo amakuru yerekeye ishyingirwa n' ay'ubutane

  8. Shyiramo amakuru y'ibijyanye no gutunganya dosiye. Ibisobanuro birambuye bizakururwa kandi bigaragazwe ku ruhande rw'iburyo rwa paji urimo gukoreraho. 

  9. Shyiramo inyandiko y'umugereka ikenewe mu buryo n'ubunini bukwiye, hanyuma ukande Ibikurikira maze ukomeze.

  10. Reba neza ko ayo makuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeli, kanda mu gasanduku ko kugenzura, maze ukande kuri Ohereza.

  11.  Uzahita uhabwakode yo kwishyuriraho (88). Kanda Ishyura

  12.  Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ushaka ibindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze ku IremboGov na nyuma y'uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge amaze kubyemeza, uwasabye ahabwa ubutumwa bugufi /Imeli bumumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rwa IremboGov. 

Aya makuru azashyirwa muri Sisitemu y'Irangamimerere. Ubutaha, ntabwo uwasabye azasubira mu nzira yanyuzemo ahubwo azakora ibi bikurikira; 

  1. Andika ubwoko bw'inyandiko na nomero yayo; ifishi y'isaba izahita yuzuzwa n'amakuru yatanzwe ubushize, hanyuma ukande Ibikurikira. 

  2. Amakuru y'incamake azagaragzwa. Shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeli, kanda mu gasandukuku ko kugenzura hanyuma ukande kuri Ohereza.

  3. Uzahita uhabwakode yo kwishyuriraho (88). Kanda Ishyura



T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.