Iki cyangombwa gitangirwa kuri murandasi gihabwa abanyarwanda barangije urugendo rwo gushyira iherezo ku ishyingiranwa ryabo nk'umugabo n'umugore. Iki cyangombwa cyemeza ko irangamimere ry'umuntu ari ''uwatanye'' nyuma y'uko urukiko rubyemeje mu mategeko. Abayobozi b'inzego z'ibanze batunganiriza dosiye ku rwego rw'umurenge nyuma yo gutanga kopi y'icyemezo y'umwanzuro w'urukiko, wemeza ko ababiri bari barashyingiranywe batanye. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC).
Igihe cyo kuyitunganya ni umunsi 1 w'akazi; ni serivisi itangwa hishyuwe 500 Frw.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu.
Abasaba bagomba bafite nomero ya telefone na/cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe icyemezo cy'ubutane:
Sura urubuga rwa Irembo kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konte yawe.
Kanda ahanditse "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Munsi y'Umwirondoro, kanda kuri Serivisi z'Ubutane.
Hitamo icyangombwa cy'ubutane, maze ukande kuri saba.
Uzuzamo nomero y'indangamuntu y'usaba; amakuru azahita yizana agaragara ku ruhande rw'iburyo rwa paji.
Uzuzamo amakuru y'itunganywa rya dosiye. Kanda kuri ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Icyitonderwa: Uragirwa inama yo guhitamo umurenge aho ishyingiranwa ryanyu ryanditse.
Reba neza ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, hanyuma ukande kuri ohereza.
Icyitonderwa: Fatanya n'usaba gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.
Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Abasaba bashobora gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose mu buhari bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa: Nyuma y'uko gusaba no kwishyura ku IremboGov bikunze, na nyuma y'uko umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge utunganya dosiye ayemeje, usaba azakira ubutumwa bugufi/imeyili imumenyesha ko icyangombwa kiboneka kandi ko ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.