Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba nomero iranga utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uko umu Ajenti yafasha usaba nomero iranga utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi serivisi ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye kwiyandikisha no kubona nomero iranga umugenerwabikorwa wa MINUBUMWE.Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu - MINUBUMWE. 


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 5, kandi itangwa ku buntu.


Imigereka isabwa:

  • Raporo yashyizweho umukono na komite y'akagali.


Ibisabwa:

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi servisi:


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.

  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.

  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.

  1. Jya munsi y’icyiciro cy’Umuryango’, kanda kuri Kwiyandikisha ku warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo ahabwe PIN imwemerera guhabwa serivisi z'ubuzima.


  1. Kanda kuri ''Saba'' kugira ngo utangize dosiye isaba.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba harimo nomero yindangamuntu hamwe n’amakuru y'aho warokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

  2. Shyiramo ndetse na nomero ya telephone.




  1. Shyiramo imigireka nkuko isabwa maze ukande “Ibikurikira.”



  1. Reba neza ko amakuru yose y’usaba yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande “Ohereza.”

Dosiye nimara koherezwa no kwemezwa neza, uzabona nomero ya dosiye (B2…), usaba serivisi ashobora kuyikoresha kugira ngo amanure icyemezo cyiwe.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.