Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Icyemezo cy'Utishoboye Warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iyi serivisi itanga icyemezo gihabwa utishoboye warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kigakoreshwa nk'inyandiko iherekeza dossier isabwa kugirango ahabwe inkunga itangwa na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa:

  • Abasaba bagomba kuba barabaruwe na MINUBUMWE nk'abarokotse jenoside batishoboye

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya PIN ibaranga nk'abemerewe guhabwa inkunga ya MINUBUMWE.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi;


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Kanda kuri serivisi yitwa Icyemezo cy’Utishoboye Warokotse Jenoside Abatutsi mu 1994”  munsi y'ahanditse “Umuryango.


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire dosiye.


  1. Shyiramo indangamuntu y’usaba kugira ngo urebe nomero ya PIN. PIN nimara kuboneka neza, ukande ''Ibikurikira''.

  1. Genzura ko amakuru yose yatanzwe y’usaba ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande ''Ohereza.''

Dosiye nimara koherezwa neza, usaba azakira nomero yiwe ya dosiye (B2…), kujyirango usaba serivisi abashe kumanure icyemezo.





I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.