Iyi serivisi yagenewe abafite ubumuga guhabwa ibaruwa iborohereza kubona serivisi ibafasha mubikorwa byose no kuzamura imibereho yabo. Iyi serivisi itangwa n'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCPD).
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 2, kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa
Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y'u Rwanda cyangwa pasiporo ifite agaciro (ku banyamahanga).
Nomero y'ubucuruzi (TIN) ku bigo by'ubucuruzi.
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa:
Ikarita y'ubumuga itangwa na NCPD
Kurikiza izi ntambwe zikurikira kugira ngo umenye uko wafafasha usabye iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.
Munsi y'ahanditse Umuryango, kanda “Ibaruwa ifasha abantu bafite ubumuga guhabwa serivisi”.
Kanda “Saba” kugira ngo utangize igikorwa cya dosiye isaba.
Hitamo niba usabira umuntu ku giti cye cyangwa sosiyete. Ojyeramo Aderesi y’usaba hamwe ushyiremo nomero y'ubucuruzi (TIN) y'ikigo cy'ubucuruzi.
Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande ahanditse Ibikurikira.
Icyitonderwa: Imigereka yose igomba kuba iri mu miterere ya PDF kandi iri munsi ya KB 500 mu ngano.
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho (B2…...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.
Dosiye y’usaba nimara kwemezwa, azakira ubutumwa bugufi (SMS) na imeyili bimumenyesha. Azaba ashobora kumanura uruhushya rwe ku rubuga Irembo akoresheje nomero ya dosiye yiwe.