Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba kongera igihe cy’uruhushya rw’agateganyo rwo kwandikisha ivuriro.

Uru ruhushya ruhabwa ibigo bishaka kongera igihe cy'uruhushya rw'agateganyo. Uru ruhushya rufite agaciro k'umwaka umwe kandi rushobora kongerwa inshuro rimwe. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'ubuzima (MOH).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi ntiyishyurwa.


 Ibisabwa: 

  • Abasaba bagomba kuba bafite umubare w’uruhushya w’ikigo cy’ubuvuzi.

  • Ku bigo by'ubucuruzi byanditse, bigomba kuba bifite TIN y'ikigo

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero yabo ya telefoni, imeyili bikora cyangwa byombi. 

Imigereka isabwa

  • Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko cy’umuyobozi mukuru

  • Gahunda y'ubucuruzi y'imyaka 5

Imigereka itangwa ku bushake

  • Igishushanyo mbonera niba hari ubwubatsi buri kuba

  • Izindi nyandiko zisabwa


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba iyi serivisi:

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y’icyiciro cy’Ubuzima, ukande kuri  “Itangwa ry'uburenganzira bwo gutangiza ivuriro”


  1. Hitamo “Gusaba kongera igihe cy'uruhushya rw'agateganyo rwo kwandikisha ivuriro” ku rutonde rw'amahitamo ruhari.



  1. Soma neza ibyerekeye serivisi umenye n’ibisabwa hanyuma ukande kuri “Saba”.

 

  1. Shyiramo nomero y'uruhushya rw'ikigo cy'ubuvuzi hanyuma andi makuru ajyanye n'ikigo cy'ubuvuzi azahita yiyuzuza. Hitamo ubwenegihugu bw'umuyobozi mukuru.



  1. Shyiramo aho ikigo cy'ubuvuzi giherereye.


  1. Hitamo serivisi ikigo cy’ubuvuzi gitanga igihe cyose ndetse n'igihe gito.


  1. Shyiramo imigereka isabwa n'inyandiko zose zikenewe uko bisabwa hanyuma ukande "Ibikurikira".

  1. Genzura neza ko amakuru y'usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili ye, kanda mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye kugira ngo usaba ajye asuzuma aho dosiye ye igeze.

Icyitonderwa:

  • Minisiteri y'ubuzima nimara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azabona ubutumwa bwemeza ubusabe bwe bwo kuvugurura uruhushya rw'agateganyo rwo kwandikisha ikigo cy'ubuvuzi.












I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.