Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti ashobora gufasha ibigo by'ubuvuzi byigenga kongeramo abakozi bashya.

Iyi serivisi ihabwa ibigo by'ubuvuzi byigenga byifuza kongera mu kigo cy'ubuvuzi gisanzwe gikora abakozi bashya bafite uruhushya rwo gukora rugifite agaciro. Ibi bikorwa iyo habayeho impinduka mu bakozi. Itangwa na minisiteri y'ubuzima (MOH).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 15 kandi serivisi Ntiyishyurwa.


Ibisabwa:

  • Usaba agomba kuba afite nomero y'uruhushya rw'ikigo cy'ubuvuzi

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora

  • Usaba agomba kuba afite amakuru y'abakozi bagomba kongerwamo


Imigereka isabwa:

  • Umwirondoro w'akazi w'umukozi (CV)

  • Uruhushya rwo kwinjira mu mwuga

  • Icyemezo cya serivisi zitangwa

  • Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko

  • Impamyabumenyi y'umukozi

  • Uruhushya rwo gukora ku bakozi niba ari Abanyamahanga.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe ikigo cy'ubuvuzi gusaba kongeramo abakozi bashya.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyiciro cy’Ubuzima’, kanda kuri Itangwa ry'uburenganzira bwo gutangiza ivuriro.


  1. Hitamo "Gusaba kongera abakozi mu kigo cy'ubuvuzi"ku rutonde rugaragara.


  1. Kanda Kuri "Saba".


  1. Andika amakuru y'ikigo cy'ubuvuzi harimo na nomero y'uruhushya.


  1. Kanda kuri “Ongera Abakozi” kugira ngo wongereho amakuru y'abakozi.

  1. Hazahita hafunguka akadirishya gashya. Andika amakuru y'umukozi harimo 

  • Ubwoko bw'icyangombwa cye 

  • Itariki y'amavuko

  • Amakuru y'uko yahamagarwa 

  • Ubwoko bw'akazi

  • Akazi afite ubu n'icyo ashinzwe

  • Nomero y'uruhushya rwo kwinjira mu mwuga

  1. Shyiraho umugereka w'umukozi urimo umwirondoro w'akazi w'umukozi, uruhushya rwo kwinjira mu mwuga, uruhushya rwo gukora, icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko, impamyabumenyi, icyemezo cya serivisi zitangwa hanyuma ukande "Ongeraho umukozi"kugira ngo ukomeze.



  1. Nyuma yo kongeramo umubare wifuza w'abakozi, kanda kuri “Ibikurikira”.




  1. Reba neza ko amakuru y'usaba serivisi ari ukuri, andika nomero ya telefoni na imeyili ye, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande kuri “Ohereza”.

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye kugira usaba serivisi ashobore gukurikirana aho dosiye yiwe igeze.

Icyitonderwa:

  • Minisiteri y'ubuzima nimara kwakira no kwemeza dosiye y'usaba, azahabwa ubutumwa bwemeza ubusabe bwo kongeraho umukozi mushya. 



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.