Iyi serivisi ihabwa ibigo by'ubuvuzi byigenga bisaba gukura abakozi mu kigo cy'ubuvuzi gisanzwe gifite uruhushya rubemerera gukora. Ibi bikorwa iyo habayeho impinduka mu bakozi.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 15 kandi serivisi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Usaba agomba kuba afite nomero y'uruhushya rw'ikigo cy'ubuvuzi
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora
Usaba agomba kuba afite amakuru y'abakozi bagomba gukurwaho
Imigereka isabwa:
Ibaruwa Isezera
Ibaruwa yemeza y'umukoresha
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha ikigo cy'ubuvuzi gusaba gukuraho abakozi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy’Ubuzima’, kanda kuri Itangwa ry'uburenganzira bwo gutangiza ivuriro.
Hitamo "Gusaba gukura umukozi mu kigo cy'ubuvuzi" ku rutonde rugaragara.
Kanda kuri “Saba”.
Andika amakuru y'ikigo cy'ubuvuzi harimo na nomero y'uruhushya.
Shyiramo amakuru y'umukozi harimo n'icyangombwa cy'umukozi ndetse n'impamvu yo gukurwaho.
Shyiramo imigereka isabwa maze ukande "Ibikurikira".
Reba neza ko amakuru y'usaba ari ukuri, andika nomero ya telefoni ye na imeyili ye, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande kuri “Ohereza”.
Hazahita haza nomero ya dosiye (B2…) kugira ngo uwasabye serivisi ashobore gukurikirana imiterere ya dosiye.
Icyitonderwa:
Minisiteri y'ubuzima nimara kwakira no kwemeza dosiye, ukoresha urubuga azahabwa ubutumwa bwemeza ubusabe bwo gukuraho abakozi.