Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Icyemezo cy'agateganyo cya sitasiyo y'ikirere yihariye.

Uku kwiyandikisha kugamije kumenya ibigo byose by'iteganyagihe byigenga bikorera mu Rwanda kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gukorana n'ikigo cy'iteganyagihe METEO RWANDA. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (METEO RWANDA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa

  • Nomero ya dosiye y'icyemezo cy'agateganyo

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.


Imigereka isabwa:

  • Amasezerano y'imikoranire (MoU) yasinywe

  • Raporo y'igenzura



Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaye iyi serivisi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y'ahanditse “Ibikorwa Remezo N'ibidukikije”, uhitemo “ Serivisi za Meteo.”


  1. Hitamo “Gusaba amakuru y'ikirere”.


  1. Soma neza ibisobanuro bya serivisi maze ukande “Saba”.


  1. Hitamo icyiciro cy’usaba niba ari Sosiyete cyangwa Umuntu ku giti cye.


  1. Shyiramo ibisobanuro birambuye kuri Sitasiyo harimo aho iherereye, izina rya sitasiyo, ibipimo n’ikoranabuhanga rya Sitasiyo n’ibindi nkuko bisabwa.

  2. Kanda Ibikurikira.


  1. Suzuma ko amakuru ari yo; shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi azabashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.

Icyitonderwa: Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere nikimara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azakira ubutumwa bugufi cyangwa imeyili bimumenyesha ko icyemezo gihari kandi ko ashobora kukimanura ku rubuga rw'Irembo.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.