Iyi serivisi ifasha abasaba gusaba amakuru n'imibare y'iteganyagihe mu gihe n'ahantu runaka. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (METEO RWANDA)
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa:
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu y'inyarwanda ikora.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa:
Ibaruwa ihamya
Imigereka itagomba kubura
Kopi ya pasiporo (aho bishoboka)
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi;
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'ahanditse “Ibikorwa Remezo N'ibidukikije”, uhitemo “ Serivisi za Meteo.”
Hitamo “Gusaba amakuru y'ikirere”.
Maze “ukande” Saba gutangiza dosiye.
Shyiramo amakuru y'usaba n'urwego rw'imibereho ishingiye ku bukungu
Ongeraho igisobanuro cy'aho amakuru aboneka (ibipimo by'ahantu n'ibihe by'ikirere), igihe amakuru asabwamo, n'impamvu.
Shyiramo inyandiko zisabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.
Suzuma ko amakuru ari yo; shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usabab serivisi abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.
Icyitonderwa: Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere nikimara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azakira ubutumwa bugufi cyangwa imeyili bimumenyesha ko icyemezo gihari kandi ko ashobora kukimanura ku rubuga rw'Irembo.