Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Icyemezo cya nyuma cya sitasiyo yikirere yihariye

Uku kwiyandikisha kugamije kumenya ibigo byose by'iteganyagihe byigenga bikorera mu Rwanda kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gukorana n'ikigo cy'iteganyagihe METEO RWANDA. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (METEO RWANDA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa: 

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu y'inyarwanda ikora. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.


Imigereka isabwa:

  • Amasezerano yasinywe

  • Raporo y'igenzuzi 


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba Icyemezo cya nyuma cya sitasiyo yikirere yihariye.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y'ahanditse “Ibikorwa Remezo N'ibidukikije”, uhitemo “ Serivisi za Meteo.”


  1. Hitamo “Gusaba amakuru y'ikirere”.


  1. Maze ukande “Saba”.


  1. Shyiramo nomero yo gusaba icyemezo cy’agateganyo.


  1. Shyiramo inyandiko zisabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.


  1. Suzuma ko amakuru ari yo; shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usabye dosiye abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.

Icyitonderwa: Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere nikimara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, uzakira ubutumwa bugufi cyangwa imeyili bikumenyesha ko icyemezo gihari kandi ko ushobora kukimanura ku rubuga rw'Irembo.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.