Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba uruhushya rwa viza y'ubushakashatsi

Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR) gitanga viza zo gukora ubushakashatsi ku wo ari we wese wifuza gukusanya imibare-makuru mu Rwanda.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 60 kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu y'inyarwanda ikora. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa:

  • Igitekerezo cy'ubushakashatsi


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba uruhushya rwa viza y'ubushakashatsi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y’icyiciro “Ubushakashatsi n'ibarurishamibare”, hitamo “Uruhushya rwa viza y'ubushakashatsi”.


  1. Kanda Saba.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba. Hitamo ubwoko bw'ikigo (n'urubuga rwa murandasi niba bishoboka) maze ushyiremo Aderesi y'ikigo.


  1. Shyiramo Aderesi y’usaba.


  1. Ongeraho Amakuru y'umuntu wo kuvugisha (Icyiciro uwo muntu abarizwamo, umwanya, nomero ya telefoni, imeyili, na aderesi).


  1. Ongeraho amakuru y'ubushakashatsi nk'uko bisabwa.


  1. Shyiramo inyandiko zisabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.


  1. Suzuma ko ayo makuru ari yo; shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande kuri Ohereza. 

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirana aho dosiye yiwe igeze.

Icyitonderwa:

  1. Mu gihe uwasabye amaze ukwezi atarahabwa amakuru ajyanye na dosiye, agirwa inama yo kuvugisha NISR agahamagara 4321 cyangwa akabandikira imeyili kuri info@statistics.gov.rw.

  2. Dosiye nimara koherezwa neza kandi ikemezwa na NISR, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.