Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR) cyongera igihe cya viza mu rwego rwo gukusanya imibare-makuru iyo bisabwe mu gihe cy'amezi abiri mbere y'igihe viza ya mbere yari burangirireho. Uku kongera bigomba gukorwa ku buryo ubushakashatsi bwubahiriza ibipimo n'amabwiriza y'igihugu.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14, kandi serivisi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Nomero ya dosiye ya viza y'ubushakashatsi yarangiye.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya Munsi y'ahanditse Ubushakashatsi N'ibarurishamibare, kanda ku “Kwemeza kongerera igihe viza y'ubushakashatsi”.
Kanda “Saba”.
Shyiramo imyirondoro ya dosiye harimo nomero ya dosiye ya viza y’ubushakashatsi yarangiye.
Shyiramo itariki nshya yo gutangiriraho n'itariki nshya yo gusozerezaho. Ongeramo itariki uvuga ko raporo izatangwa.
Kanda “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru y'usaba serivisi ari ukuri, andika numero ye ya telefoni n'email yiwe hanyuma ukande kuri “Ohereza”.
Nyuma yo kohereza dosiye, usaba serivisi azabona ubutumwa bwa SMS cyangwa email bwemeza. Nyuma y'uko umukozi ushinzwe gutanga ibyangombwa yemeje dosiye, azabasha kwakira ubutumwa y'uko ubusabwe bwe bwemewe kandi ashobora gukuramo icyemezo cye kuri IremboGov.