Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba raporo yo gutanganza ubushakashatsi.

Iyi serivisi ifasha kubona uruhushya rukenewe rwo gutangaza raporo y'ubushakashatsi bwawe. Umuntu wese wakusanyije amakuru akoresheje viza y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR) agomba kohereza raporo ye n'amakuru y'ibarurishamibare konabuhanga kugira ngo byemezwe mbere y'uko bitangazwa.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 60, kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya dosiye y'uruhushya rw'ubushakashatsi.

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu nyarwanda ikora. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa:

  • Raporo y'ubushakashatsi

  • Imbumbe y'amakuru

  • Raporo ihesha agaciro


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba raporo yo gutanganza ubushakashatsi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Munsi ya “Ubushakashatsi N'ibarurishamibare”, hitamo “Raporo yo gutangaza ubushakashatsi”.


  1. Kanda Saba.


  1. Shyiramo amakuru ya dosiye (nomero ya dosiye y'uruhushya rwa Visa y’'ubushakashatsi), hanyuma ushyiremo amakuru y'ubushakashatsi uko bisabwa.

 

  1. Ongeraho amakuru y'ubushakashatsi uko bisabwa.


  1. Shyiramo inyandiko zisabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.

  1. Suzuma ko ayo makuru y’usaba serivisi ari yo; shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande kuri Ohereza.

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirane imiterere ya dosiye.

Icyitonderwa:

  1. Mu gihe uwasabye amaze ukwezi atarahabwa amakuru ajyanye na dosiye, agirwa inama yo kuvugisha NISR ahamagara 4321 cyangwa akabandikira kuri info@statistics.gov.rw.

  2. Nyuma y'uko ubusabe bwoherejwe kandi bukemezwa na NISR, uwasabye dosiye ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.