Velkominn
Innskráning

Uko umu ajenti yafasha uwifuza gusaba uko wasaba indangamuntu.

Iyi servisi ifasha umunyarwanda wese ubyifuza gusaba indangamuntu ubwa mbere. Usaba agomba kuba afite nomero y'ifishi muri NIDA. Udafite nomero y’ifishi agomba kujya kuyisaba umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge yitwaje icyangombwa kimuranga afite. Kubindi bisobanuro: info@nida.gov.rw

Dosiye ituganywa nyuma y’iminsi 30 ikaba yishyuzwa amafaranga 500 RWF.

Ibikenewe: 

  • Usaba dosiye agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba Indangamuntu:

  1. Sura urubuga rw'Irembo: www.irembo.gov.rw maze winjire kuri konti yawe y'umwajenti.



  1. Kanda ahanditse "ubusabe bushya" kugira ngo utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyicicro cy’Ahanditse Irangamimerere, maze ukande kuri Gusaba Indangamuntu.


  1. Hitamo uwo usabira; Ndisabira cyangwa Benshi, maze ukande kuri Saba.


  1. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (nomero y’ifishi y’umwenegihugu, Umurenge n’itariki byo kwifotorezaho, ndetse n’aho uzayifatira). Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

ICYITONDERWA: Fatanya n'usaba dosiye gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.

  1. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa bumumenyesha igihe azifotoreza. Iyo byakozwe, dosiye yoherezwa kuri NIDA aho itunganyirizwa, ikazatangwa nyuma y’iminsi 30.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.