Velkominn
Innskráning

Uko wakora ubasabe bwo kwiyandikisha kubona indangamuntu nyinshi icyarimwe

Iyi serivisi yemerera abakozi gusaba indangamuntu kubenegihugu benshi icyarimwe. Abasaba bagomba kuba bafite nomero iranga umwene gihugu cyangwa akegera ibiro by’umurenge. Igihe cyo gutunganya indangamuntu yigihugu ni iminsi 30. 

Abasaba bagomba kuba bafite imyaka 16 cyangwa irenga. 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba indangamuntu ku baturage benshi icyarimwe:

  1. Sura urubuga rwa Irembo: www.irembo.gov.rw hanyuma winjire kuri konte yawe y’uhagarariye.

  2. Kanda ahanditse  "Dosiye nshya".

  3. Unyuze ahanditse Irangamirere, kanda kuri "Gusaba indangamuntu"


  1. Hitamo ahanditse “Benshi” noneho kanda gusaba.

  2. Uzuza amakuru asabwa, hanyuma ukande kuri "Ibikurikira".

Icyitonderwa: Indangamuntu yigihugu izoherezwa mu murenge ubaruriwemo.

  1. Reba ko amakuru watanze niba ariyo ya nyiri gusaba, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo.

 ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, abasaba dosiye bohererezwa ubutumwa bumumenyesha igihe bazifotoreza. Iyo byakozwe, dosiye zoherezwa kuri NIDA aho zitunganyirizwa, zikazatangwa nyuma y’iminsi 30.





T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.