Velkominn
Innskráning

Uburyo bwo gusaba icyangombwa gisimbura indangamuntu

Abanyarwanda n'impunzi bataye cyangwa bangije indangamuntu yabo bashobora kwifashisha iyi serivisi mu kubona iyisimbura. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA).
Gutunganya iyi dosiye bitwara iminsi 30, na ho ikiguzi cyayo ni 1500 Frw

Ibisabwa: 

  • Abayisaba bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu

  •  Impunzi zigomba kuba zifite nomero iranga impunzi.  

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora. 

Icyitonderwa: Mu gihe ategereje indangamuntu nshya, usaba ashobora gusaba indangamuntu y'agateganyo (icyemezo gisimbura indangamuntu), kigira agaciro mu minsi 30 ariko kigasaba 500 Frw yiyongeraho.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye mu gusaba icyangombwa gisimbura indangamuntu:

  1. Sura urubuga Irembowww.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe y'umwajenti.

  2. Gutangiza dosiye nshya, kanda akamenyetso ka ''dosiye nshya''.

  3. Munsi y'umwirondoro, kanda ku ''icyangombwa gisimbura indangamuntu. '' 

  4.  Kanda kuri ''saba. ''

  5. Shyiramo nomero y'indangamuntu y'usaba. Uzahita ubona amakuru y'usaba ku ruhande rw'iburyo rwa paji.

  6. Baza usaba niba ashaka cyangwa adashaka guhabwa indangamuntu y'agateganyo mu gihe ategereje iyisimbura.

  • Niba ari yego, usaba yishyura amafaranga y'inyongera 500 Frw maze agahitamo ibiro bitunganya iyo dosiye. 

  1. Urasabwa guhitamo ibiro bya RIB bitunganya dosiye n' ahantu ho kuyifatira hegereye aho usaba yifuza gufatira indangamuntu nshya. Kanda ibikurikira kugira ngo ukomeze. 

Icyitonderwa: Inama igirwa abantu ni iyo guhitamo ibiro bimwe bitunganya n'ahantu hamwe ho kuyifatira kugira ngo kuyifata byorohe.

  1. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza

Icyitonderwa: Urasabwa kugenzurana n'usaba kugira ngo umenye neza ko amakuru yatanzwe ari ukuri kandi akosoye.

  1. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye kugira ngo ukurikirane uko dosiye ihagaze.

Icyitonderwa: 

  1. Nyuma yo kohereza dosiye isaba, yoherezwa ku biro bya RIB byahiswemo n'usaba kugira ngo itunganywe. Umukozi wa RIB azashyiriraho usaba gahunda yo kujya ku biro bye kugira ngo habeho kwemeza dosiye. Dosiye niba yemejwe.

  2.  Usaba azahabwa kode yo kwishyuriraho kugira ngo yishyure indangamuntu nshya.

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; ukeneye ibindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano

  4. Nyuma y'uko kwishyura serivisi ku IremboGov bikunze, dosiye yoherezwa muri NIDA kugira ngo indangamuntu ikorwe. Ku makuru arenzeho, bariza ku murenge wahisemo ko uzayifatiraho.

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.