Iyi serivisi nkoranabuhanga yemerera abanyarwanda gusaba inyandiko y’ivuka. Dosiye ishobora kunozwa na sisitemu y’irangamimerere yanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga (CRVS) cyangwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge.
Iyo inyandiko y’ivuka isanzwe iri muri CRVS, amakuru ku nyandiko y’ivuka ahita agaragara ku buryo usaba serivisi atagomba kongera kuzuza umwirondoro we. Usaba ahabwa inyandiko ye akimara kwishyura. Nta mukozi w’irangamimerere (CRO) ukenewe; akenerwa iyo usaba atanditswe muri CRVS. Iyo usaba ashyizemo imeyili mu gihe asaba iyi serivisi, inyandiko y’ivuka yoherezwa kuri imeyili ye atagombye kuyivana ku rubuga rwa IremboGov. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa kuri serivisi y’inyandiko y’ivuka:
Serivisi yishyurwa 2000 Rwf.