Velkominn
Innskráning

Uburyo bwo gusaba inyandiko y'ivuka

Iyi serivisi itangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga yemerera abanyarwanda gusaba inyandiko y'ivuka. Dosiye igisaba itunganywa byikoze igahita yoherezwa na sisitemu y'iyandikwa ry'abaturage cyangwa igatunganywa mu buryo busanzwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze bo ku rwego rw'umurenge. 


Tekereza inyandiko y'ivuko iramutse isanzwe yanditse muri sisitemu y'iyandikwa ry'abaturage. Biramutse ari uko bimeze, amakuru yerekeye inyandiko y'ivuka ahita yizana, ndetse usaba ntagomba kuzuza andi makuru ayo ari yo yose. Abasaba bahabwa inyandiko zabo z'ivuka bakimara kwishyura. Nta munyamabanga nshingwabikorwa ukenerwa. Igikorwa cy'umunyamabanga nshingwabikorwa gikenerwa gusa igihe usaba adasanzwe abaruwe muri sisitemu y'iyandikwa ry'abaturage. Igihe usaba ashyizemo imeyili ye mu gihe asaba iyi serivisi, inyandiko yoherezwa kuri imeyili ye atagombye kuyimanura ku rubuga rw'IremboGov. 


Igihe bisaba gutunganya iyi dosiye ni umunsi 1 w'akazi, na ho ikiguzi cyayo ni 2,000 Frw.


Ibisabwa: 

  • Buri muturage waka iyi serivisi agomba kuba afite nomero y'indangamuntu, nomero ya dosiye y'umuturage, cyangwa nomero y'igihugu iranga umuntu (NIN). 

  • Ku mpinja zikivuka, NIN ayihererwa ku bitaro.

  • Ku bandi (batari impinja zikivuka), nomero ya dosiye y'umuturage itangwa n'umurenge aho usaba abaruwe kandi,

  • NIN ishobora gutangwa igihe amakuru y'usaba abitswe muri sisitemu y'iyandikishwa ry'abaturage.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora. 


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe inyandiko y'ivuko: 


  1.  Sura urubuga rw'Irembo: kuri www.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe y'umwajenti.

  2. Kanda akamenyetso kari ahanditse "dosiye nshya" kugira ngo utangire ubusabe bushya.

  3. Munsi y'ahanditse umuryango, kanda kuri serivisi z'amavuko.

  4. Hitamo ''inyandiko y'ivuka'' uwo ugisabira, ''usaba cyangwa umwana, '' maze ukande kuri saba.  

  5. Toranya ubwoko bw'icyangombwa n'inyandiko usaba afite; niba arinomero y'indangamuntunomero y'umuturage usaba, cyangwa nomero y'igihugu iranga umuntu (NIN). Amakuru azahita yizana maze agaragare ku ruhande rw'iburyo rwa paji. Kanda ibikurikira kugira ngo ukomeze. 

Icyitonderwa: Tekereza inyandiko y'ivuka iramutse isanzwe yanditse muri sisitemu y'iyandikwa ry'abaturage. Biramutse ari uko bimeze, amakuru yerekeye inyandiko y'ivuka ahita yizana, ndetse usaba ntagomba kuzuza andi makuru ayo ari yo yose. Abasaba bahabwa inyandiko zabo z'ivuka bakimara kwishyura. 

  1. Numara gukanda kuri saba, uzuzamo amakuru y'ababyeyi yose, amakuru azahita yizana maze agaragare ku ruhande rw'iburyo rwa paji. 

  2. Uzuzamo amakuru y'abahamya n'abemeza babiri (2); amakuru azahita yizana maze agaragare ku ruhande rw'iburyo rwa paji. 

  3. Shyiramo amakuru y'itunganywa rya dosiye. Amakuru azahita yizana maze agaragare ku ruhande rw'iburyo rwa paji. Omekaho icyangombwa gisabwa kiri mu miterere n'ingano nyayo. Kanda ibikurikira kugira ngo ukomeze. 

  4. Reba neza ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, hanyuma ukande kuri ohereza

Icyitonderwa: Urasabwa gufatanya n'usaba gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.

  1. Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. 

  2. Abasaba bashobora gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose mu buhari bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.