Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’amavuko

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba icyemezo cy’amavuko. Dosiye y’umuturage itunganywa na leta ku rwego rw’umurenge. Iyi serivisi itangwa na MINALOC.


Bisaba umunsi 1 w’akazi ndetse n’amafaranga 500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.


Ibisabwa:

  • Uwo usabira dosiye agomba kuba afite indangamuntu y’U Rwanda cyangwa nomero y’ifishi y’umwenegihugu.

  • Uwo usabira agomba kuba afite nomero ya telefone cyangwa imeyili.


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba icyemezo cy’amavuko:

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw maze  winjire muri konti yawe y’umu ejenti.

  1. kanda ahanditse "Dosiye Nshya" kugirango usabe serivisi.

  1. Hitamo serivisi wifuza “serivisi z’amavuko” 

  1. Hitamo serivisi y’Icyemezo cy’amavuko, wemeze uko usabira(Usaba cyangwa Umwana), hanyuma ukande saba

.

  1. Uzuza ibisobanuro by'usaba (Indangamuntu y'igihugu cyangwa nomero isaba y'abaturage), ibisobanuro birambuye bizagarurwa kandi byerekanwe kuruhande rwiburyo bwurupapuro.


  • Usaba: Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 16 bagomba kuba bafite Indangamuntu


  • Umwana: Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 16 bagomba kuba bafite Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu.

  1. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye (Akarere n’Umurenge), n’ Impamvu usaba serivisi maze ukande ibikurikira.

ICYITONDERWA

Ni byiza ko wahitamo ibiro bitunganya dosiye unazirikana aho uzajya kuyifata mu gihe yatunganyijwe.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

     

  1. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye.

ICYITONDERWA

 Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi w’Irangamimerere w’umurenge urimo gukurikirana dosiye ayemeje, uwo wasabiye icyangwombwa  yohererezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili (email) bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko yakibona kuri paji ya IremboGov. 

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.