Velkominn
Innskráning

Ibanga ry'amakuru y'abajenti

Ibanga ry'amakuru ni iki?

Ibanga ry'amakuru bivuze kurinda amakuru bwite no kumenya neza ko abantu ku giti cyabo bagenzura uburyo amakuru yabo yakusanyijwe, akoreshwa kandi agahererekanywa. Bikubiyemo kurinda amakuru y'ibanga mu buryo bwo gukumira abantu batemerewe kuyabona cyangwa kuyakoresha nabi.


Amabwiriza agenga ibanga ry'amakuru ku bajenti b'Irembo

Nk'umwajenti w'Irembo uri gukurikirana ubusabe bwa dosiye z'abakoresha urubuga n'amakuru y'ibanga, ni ngombwa cyane kubahiriza amahame akomeye agenga ibanga ry'amakuru. Aya mabwiriza agaragaza amahame y'ibanze yo kurinda amakuru y'abakoresha urubuga no gusigasira icyizere bafitiye serivisi zacu.

  1.  Umutekano wo kwinjira muri konti

  • Abajenti ntibagomba na rimwe gusaba abakoresha Irembo amakuru y'ibanga yo kwinjira kuri konti (izina ukoresha, ijambo ry'ibanga cyangwa OTP). Ahubwo, ugomba gukoresha konti yawe y'ubwajenti kugir ango utunganye busabe mu izina ry'abakoresha urubuga.

  1. Gutanga uburenganzira n'amakuru y'ukoresha urubuga

  • Ni ngombwa kubanza guhabwa uburenganzira n'ukoresha urubuga mbere yo gukusanya, gutunganya, cyangwa guhishura amakuru bwite.

  • Reba neza ko ushyizeho nomero ya telefoni y'ukoresha urubuga na imeyili mu gihe cyo gusaba, bituma ukoresha urubuga ashobora gukurikirana ubusabe yohereje.

  1.  Gukoresha amakuru ku mpamvu zifite aho zigarukira

  • Koresha amakuru y'ukoresha urubuga ku bw'impamvu ya dosiye yasabwe gusa, wirinde kuyakoresha nabi cyangwa kwinjiramo mu buryo butemewe ku bw'iyindi ntego.

  1. Gukusanya amakuru make ashoboka

  • Kusanya gusa amakuru akenewe ajyanye n'ubusabe. Irinde gukusanya amakuru atari ngombwa cyangwa menshi cyane.

  1. Gutanga umucyo ku makuru no guhishura amakuru y'ukoresha urubuga

  • Abakoresha urubuga bafite uburenganzira bwo kumenya uko amakuru yabo akoreshwa. Abajenti bagomba kumenyesha abakoresha urubuga ibyerekeye gukusanya amakuru, kuyatunganya, ndetse n'ibisobanuro by'imikoreshereze yayo mbere yo gukomeza ubusabe bwa dosiye.

  1. Amabwiriza agenga ibyo gusangiza abandi amakuru

  • Sangiza abandi amakuru y'abakoresha urubuga mu gihe bibaye ngombwa gusa uyahe ababyemerewe nk'itsinda ry'Irembo ritanga ubufasha cyangwa abahuzabikorwa bayo mu karere.

  • Wibuke ko amakuru y'abakoresha urubuga ari ibanga kandi ko atagomba gusangizwa abandi nta ruhushya babitangiye.

  1. Gucunga amakuru no kuyasiba

  • Nyuma yo gukoresha amakuru y'abakoresha n'inyandiko zasikanwe ku mpamvu z'ubusabe bwa dosiye, hita usiba amakuru yose afitanye isano n'icyo gikorwa uyakure muri mudasobwa no kuri telefoni kugira ngo wirinde ko umuntu utabifitiye uburenganzira yayageraho cyangwa yakoreshwa nabi.

  1. Uburyo bwo kwishyura bwizewe

  • Mu bihe byose, abajenti ntibagomba gusaba ijambo ry'ibanga ry'ukoresha urubuga igihe ahisemo kwishyura serivisi z'Irembo akoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura. Reba neza ko ibikorwa byo kwishyura biri mu mutekano kandi bidasaba amakuru y'ibanga yo kwinjira.

Kubahiriza aya mabwiriza yerekeye ibanga ry'amakuru ni ingenzi cyane mu kubungabunga ibanga n'icyizere abakoresha urubuga badufitiye. Abajenti bafite inshingano yo gucunga umutekano w'amakuru no kurinda ibanga ry'amakuru bwite y'abakoresha urubuga mu gihe cyose bakoranye n'urubuga rw'Irembo.

Binyuze mu gukurikiza aya mahame mu buryo bwitondewe, abajenti bagira uruhare rukomeye mu kubahiriza amahame agenga ibanga ry'amakuru no kubungabunga umutekano w'abakoresha urubuga rwacu.



T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.