Velkominn
Innskráning

Gukemura neza ibibazo by'abakoresha urubuga

Gukemura neza ibibazo by'abakoresha urubuga

Abajenti b'Irembo ntabwo ari abo gutanga ubufasha gusa, ahubwo banakemura ibibazo. Abakoresha urubuga barabegera iyo bahuye n'ibibazo mu gihe cyo gusaba. Iyi nyandiko igaragaza uburyo abajenti b'Irembo bashobora gukoresha ingamba z'ingirakamaro zo gukemura ibibazo kugira ngo bafashe neza abakoresha urubuga.


Gushyira ibibazo mu byiciro no guhitamo iby'ingenzi kurusha ibindi

Ibibazo byose si kimwe. Bimwe muri byo biba byoroshye, mu gihe ibindi biba bigoye. Abajenti bagomba guhitamo ibibazo by'ingenzi kurusha ibindi bashingiye ku kuba byihutirwa, ingaruka byateza, no kugorana kwabyo. Ibyo bibafasha kumenya icyo bagombye gushyiraho imbaraga.


Gukemura ibibazo intambwe ku yindi


Gukemura ibibazo neza akenshi bisaba gukurikiza izi ntambwe:

  • Gusobanukirwa ikibazo: Abajenti bakeneye gusobanukirwa neza imbogamizi ukoresha urubuga yahuye na zo.

  • Gusuzuma ibyo ushobora gukora: Wagombye gusuzuma uburyo butandukanye bwo gukemura icyo kibazo.

  • Gufata ingamba: Abajenti bahitamo icyaba igisubizo cyiza kurusha ibindi ubundi bakagikora.

  • Gushyikirana: kumenyesha abakoresha urubuga amakuru ajyanye n'aho bageze bakemura ikibazo cyabo.

Isesengura rishingiye ku rugero

John, ukoresha Irembo, yahuye n'ikibazo gikunze kubaho mu gihe yasabaga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Bitewe n'ikibazo cy'umuryango cyihutirwa, ntiyashoboye kwishyura amafaranga ye mu gihe cy'amasaha 8 yari yarahawe kuri kode yo kwishyuriraho. Aho kugira ngo ashakire Ubufasha ku Irembo, yahisemo kwitabaza umwajenti witwa Jane.

Jane yasobanukiwe ko ikibazo John yagize cyihutirwa. Yateze amatwi ibibazo bye yishyize mu mwanya we, yumva ukuntu yari ahangayitse.

Jane na John bafashe umwanzuro wo kongera gusaba nomero nshya yo kwishyuriraho nyuma y'uko arebye kuri konti y'umwajenti maze akabona ko nomero yo kwishyuriraho yataye agaciro. Jane yamuhaye amabwiriza intambwe ku yindi, kugira ngo John asobanukirwe neza uko bigenda. John yaje kubona nomero nshya yo kwishyuriraho abifashijwemo na Jane, maze arangiza kwishyura.

Iki kibazo kigaragaza ko kwishyira mu mwanya w'abandi bigira imbaraga, ndetse no mu bajenti bo hanze. Kubasha kumva kwa Jane n'ubufasha bwe byahinduye ibihe byari bimuhangayikishije, bitanga umusaruro mwiza, aribyo bituma abakoresha urubuga n'abajenti bagirirana icyizere.

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.