Muri iki gihe cy'ikoranabuhanga, serivisi za leta zigenda zirushaho kuboneka hakoreshejwe imbuga za interineti nk'Irembo. Iyi nyandiko ivuga ku ruhare rw'ingenzi rw'abajenti b'Irembo mu gufasha abakoresha urubuga no kubaka imikoranire hamwe n'abakiriya. Igaragaza amahame y'ingenzi yo guha abakiriya serivisi zinoze no guharanira kuzamura icyizere ndetse no kwita ku kunyurwa kw'abakoresha urubuga.
Gutega amatwi witonze
Kimwe mu bintu by'ibanze bituma abakiriya bitabwaho neza, ni ukubatega amatwi witonze. Abajenti b'Irembo bagomba kwita cyane ku bakoresha urubuga, bakagaragaza ko bitaye by'ukuri ku bibazo byabo. Ubu buryo bufasha kubaka icyizere no gutuma habaho umubano mwiza hagati y'abajenti n'abakoresha urubuga.
Kuganira mu buryo bwiza kandi mu gihe kitarambiranye
Abakoresha urubuga bishimira cyane ibisubizo byihuse n'ibisubizo by'ingirakamaro. Abajenti b'Irembo bagomba gutanga ubufasha bwihuse kandi bwizewe kugira ngo babashe gusubiza neza ibibazo n'ibyifuzo by'abakoresha urubuga. Ubwo buryo bwo gusubiza vuba ni ingenzi cyane mu gutuma abakoresha urubuga banyurwa.
Guhozaho
Guhozaho ni ingenzi mu kubaka icyizere. Abakoresha urubuga bagomba kubona ubufasha na serivisi binoze ku rwego rumwe igihe cyose bakoranye n'abakozi b'Irembo. Serivisi ihamye yemeza ko abakoresha uru rubuga bazi icyo bategereje kandi ko bashobora kwiringira ubufasha bw'abajenti b'Irembo.
Kubaka icyizere.
Abajenti b'Irembo bashobora guha abakoresha urubuga ubushobozi binyuze mu kubigisha impamvu zituma basaba amakuru yihariye abasaba dosiye mu gihe bari gutunganya ubusabe bwa dosiye. Ibyo byoroshya uburyo bwo gusaba kandi bigatuma abaturage bakwizera nk'umwajenti.
Kutagorana
Kutagorana mu kuganira no gutanga ubufasha ni iby'ingenzi cyane ku bajenti b'Irembo. Bagomba kwisanisha n'imiterere ihari kandi bagashyiraho uburyo bwabo bwo gukemura ibibazo mu buryo buhuje n'ibyo abakoresha urubuga bakeneye ndetse n'ibyo bakunda. Ubu buryo bwo kwisanisha butuma abakoresha urubuga bumva ko bafite agaciro kandi ko babumva, bigashimangira umubano bafitanye n'abakiriya.
Kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo
Irembo rigomba kugira icyo rikora ku bitekerezo byavuye mu bajenti mu mikorere yo kunoza urubuga. Iyi mikorere igaragariza abakoresha urubuga ko ibitekerezo byabo bifite agaciro kandi ko Irembo ryiyemeje gukomeza kunoza imikorere yabo. Igitekerezo cy'abakoresha urubuga ni ingenzi mu kunoza urubuga no kwemeza ko rwujuje ibyo abarukoresha bakeneye.
Ikoranabuhanga ry'Irembo ryatumye serivisi za leta zirushaho kuboneka, kandi abajenti b'Irembo bagira uruhare rukomeye mu gutanga serivisi nziza cyane ku bakiriya. Binyuze mu kubahiriza amahame yo gutega amatwi mu buryo bwimbitse, guhana amakuru ku gihe, guhozaho, guha ubushobozi abakoresha urubuga, kutagorana, no kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo, Irembo ishobora kubaka no kubungabunga umubano ukomeye bafitanye n'abakiriya. Uyu mubano ni ishingiro ry'ubunararibonye bwiza bw'abakoresha urubuga, bituma abaturage bizera Irembo kandi bakaryishingikirizaho mu gihe bakeneye serivisi za leta. Kubaka umubano ukomeye n'abakiriya ni ngombwa cyane mu gutanga serivisi idasanzwe ku bakiriya no kwita ku kunyurwa kw'abakoresha urubuga.