Aha urahasanga amabwiriza y'intambwe ku ntambwe ku buryo abajenti b'Irembo bashobora guhindura ijambo ryabo ry'ibanga, bakemura ibibazo bitandukanye nko kwibagirwa ijambo ryabo ry'ibanga cyangwa ibindi bibazo byerekeye amakuru bwite bishobora gusaba guhindura ijambo ry'ibanga.
Ibisabwa:
Umwajenti agomba kuba afite nomero ya telefone y'inyarwanda kandi ikora.
Nomero ya telefoni igomba kuba ihuye n'iyo wakoresheje mu gihe cyo gufungura konti.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo uhindure ijambo ry'ibanga:
Sura urubuga rw'Irembo kuri : www.irembo.gov.rw maze ukande kuri Injira.
Hazahita haza akadirishya. Kanda kuri Wibagiwe ijambo ry'ibanga.
Andika nomero yawe ya telefoni y'inyarwanda maze ukande kuri Hindura ijambo ry'ibanga.
Kode yo Kugenzura izoherezwa kuri nomero ya telefone. Shyiramo Kode ikoreshwa rimwe (OTP) maze ukande kuri Ohereza.
Shyiramo ijambo ry'ibanga ryawe rishya maze uryemeze. Hanyuma ukande kuri Ohereza ijambo ry'ibanga rishya.
Ubu noneho byakunze wakora! Uzakira ubutumwa bugufi (SMS) buturutse ku Irembo burimo ijambo ry'ibanga ryawe rishya.