Velkominn
Innskráning

Uburyo wavugurura umwirondoro w'umwajenti

Iyi nyandiko ifasha abajenti b'Irembo kumenya uburyo bwo kuvugurura amakuru ya konti zabo z'IremboGov, cyane cyane iyo bakoze impinduka ku ndangamuntu zabo. Itanga amabwiriza y'intambwe ku yindi kugira ngo umenye neza ko amakuru ari kuri konti yawe ajyanye n'igihe kandi ko ari ukuri.

Icyitonderwa: Umwajenti agomba kuba yarakoze impinduka ku ndangamuntu ye.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye mu kuvugurura umwirondoro wawe.

  1. Sura urubuga www.irembo.gov.rw maze ukande kuri kwinjira.

  2. Akadirishya gato kazagaragara hejuru. Uzuzamo nomero ya telefoni n' ijambo ry'ibanga, ryawe maze ukande kuri injira.

  1. Kanda kuri buto iriho izina ryawe, idirishya rito rizagaragara hejuru, nuko ukande kuri "Umwirondoro''.

  2. Kanda kuri vugurura hanyuma indangamuntu yawe izahita ivugururwa.

Icyitonderwa: Hano, unafite amahitamo yo guhindura ijambo ry'ibanga rya konti yawe, cyangwa ugakanda hano ukeneye amakuru arenzeho.

Ubu byose byatunganye! Amakuru ubu yagombye kuba avuguruye, akwiriye kandi ahuye n'amakuru yo muri sisitemu ya NIDA.

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.