Velkominn
Innskráning

Uko umwajenti w'Irembo yongera kohereza dosiye

Iyi nyandiko iyobora abajenti b'Irembo ku buryo bwo gufasha abasaba serivisi kongera kohereza dosiye zifite ubusabe bw'uko hagira igikorwa.

Icyitonderwa: Kongera kohereza dosiye NTIBISHOBORA gukorerwa hanze ya konti y'Irembo (konti z'umwajenti cyangwa z'umuturage). 

Kurikiza aya mabwiriza yihuse mu kongera kohereza dosiye.

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw maze ukande kuri Injira muri konti yawe y'umwanjenti

Icyitonderwa: Igihe ukanze kuri ''injira'' uzaba wemeye amategeko mashya y'imikoreshereze arimo n'amategeko agenga amakuru y'ibanga y'IremboGov.

  1. Shakisha dosiye ukoresheje uburyo buhari.

  1. Ibigize dosiye bizagaragara hasi maze ukande ku kamenyetso kanditseho "Gusubukura dosiye".

Icyitonderwa: Ubutumwa buvuga ngo Gusaba ko hagira igikorwa buzagaragara bwanditse mu ibara ritukura kugira ngo bushimangire. Ni ingenzi gusubiramo witonze cyane igikorwa cyasabwe muri dosiye kugira ngo umenye neza igikeneye gukosorwa.

  1. Uzuzamo amakuru asabwa n'amakuru yahinduwe maze ukande kuri ibikurikira kugira ngo ukomeze

  1. Genzura ko amakuru ari ukuri, wuzuzemo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili y'usaba, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande kuri Ohereza

Iyo dosiye imaze koherezwa, hagaragara ubutumwa bushya bwemeza ko dosiye yavuguruwe.


ICYO KUZIRIKANWA: Iteka ujye wibutsa abasaba kugenzura niba bakiriye ubutumwa bumenyesha bwo kongera kohereza dosiye.

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.