Iyi serivisi nkoranabuhanga ifasha abayikoresha kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga. Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubumenyi bw’usaba uruhushya mu mategeko, ibyapa ndetse n’ibimenyetso by’umuhanda. Usaba ashobora guhitamo gukorera ikizamini mu kinyarwanda, icyongereza, n’igifaransa. Ashobora no guhitamo gukorera ikizamini kuri mudasobwa cyangwa ku rupapuro.
Icyitonderwa: Abasaba baributswa guhora bagenzura amakuru buzuza bandika ababagana kubera ko adashobora gukosorwa mu gihe kode yo kwishyura yamaze gutangwa.
Guhabwa serivisi ntibirenza umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 5,000 Frw. Kode yo kwishyuriraho icyura igihe nyuma y’amasaha 8 mu gihe uwiyandikishije atishyuye.
Ibisabwa:
Usaba agomba kuba afite imyaka 16 no hejuru. Uwakoreye uruhushya rw’agateganyo ku myaka 16 akarutsindira.
Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. Musabwa kudakoresha nomero ya telefone y’undi muntu kugira ngo mutabura amakuru y’ingenzi.
Usaba ntagomba kuba afite Ikizamini kitarakorwa cyangwa nimero yo kwishyuriraho itarishyurirwa (igifite agaciro) kugira ngo abashe kwiyandikisha.
Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa SMS/imeyili byemeza amatariki, ikigo cy’ikizamini na kode y’ ikizamini. Abiyandikishije basabwa kuboneka ku munsi w’ikizamini.
Icyitonderwa: Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.
Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasaha abakugana kwiyandikisha gukor ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cya “Polisi” kanda kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.
Hitamo "Kwiyandikisha Ikizamini cyo gutwara cy’uruhushya rw’agateganyo". Usaba serivisi ashobora guhitamo niba ashaka gukorera kumpapuro cyangwa kuri mudasobwa.
Icyitonderwa: Hariho ibizamini bibiri by’uruhushya rw'agateganyo ushobora guhitamo
Ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo gikorerwa kumpapuro.
Ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo gikorerwa kuri mudasobwa
Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (nomero y’indangamuntu).
Hitamo ururimi usaba serivisi yifuza gukoreramo ikizamini ni akarere.
Mu gihe usaba serivisi yifuza gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’ agateganyo kumpapuro, uzahabwa ibyiciro bihari kujyirango abashe guhitamo igihe naho yakorera ikizamini cyiwe.
Mu gihe usaba serivisi yifuza gukorera ikizamini cyiwe kuri mudasobwa, azahitamo aho yifuza kugikorera ariko nago azabasha kumenya imyanya isigaye. Maze ukande ibikurikira.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili y’usaba serivisi, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Kode yo kwishyura (88…) ihita itangwa ngo uwasabye serivisi yishyure, kanda kuri Ishyura.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, Usaba yakira SMS /Imeri yemeza itariki yikizamini hamwe nikigo cyo gukora ikizamini. Basabwa kuba bahari nkuko byavuzwe.