Imwe muri serivisi zitangwa na Polisi y'u Rwanda ni kwiyandikisha , gusaba, no ngongera igihe cy’impushya zo gutwara ibinyabizigs. Iyi nyandiko igamije gusubiza ibibazo bikunze kubazwa bijyanye no kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Bimwe mubibazo bikunze kubazwa kubyerekeye kwandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga birimo:
Ese kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo n’ingane?
Wishyura amafaranga 50,000.
Ese kwiyandikisha gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga n’angahe?
Wishyura amafaranga 10,000.
Kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’ikinyabiziga rwisumbuye n’ingahe?
Serivise yishyurwa amafaranga 10,000.
Niki gikurikira nyuma yo kwishyuragukorera ikizamini cyo gutwara uruhushya?
Umuturage azajya gukora ikizamini ku munsi yiyandikishirijeho gukorera ikizamini. (Icyitonderwa: Mbere yo guhitamo itariki banza wereke usaba serivisi itariki ugiye guhitamo).
Nakora iki mu gihe nafashije umuturage gusaba serivisi ariko ubwishyu ntibugaragare muri sisitemu?
Wowe cyangwa uwo wafashije gusaba serivise kuri 9099 mugahabwa ubufasha.
Ni iki gisabwa mu kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwagateganyo?
Usaba agomba kuba afite indangamuntu y'u Rwanda, afite imyaka 16 cyangwa irenga, nimero ya terefone na imeli.
Ni iki gisabwa mu kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu?
Usaba agomba kuba afite indangamuntu y'u Rwanda, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rwemewe, afite imyaka 18 cyangwa irenga, nimero ya terefone na imeli.
Ni iki gisabwa mu kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’isumbuye?
Usaba agomba kuba afite indangamuntu y’u Rwanda, uruhushya rwemewe rwo gutwara ibinyabiziga, afite imyaka 18 cyangwa irenga, nimero ya terefone na imeri.
Ese kode yo kwishyura ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga imara imasaha angahe itarata agaciro?
kode yo kwishyuza ita agaciro nyuma y’amasaha 8.
Nyuma yo kwiyandikisha gukorera ikizamini cy’uruhushya rwa burundu, kode y’ikizamini ikurwa he?
Usaba yohererezwa ubutumwa bugufi kuri nomero ye ya telefoni cyangwa imeli ikubiyemo kode ye y’ikizamini.
Nigute usaba ashobora kubona kode y’ikzamini yatakaye?
kanda * 909 # hanyuma ukurikize amabwiriza.
Ese birashoboka ko nabona inyemeza bwishyu yerekana ko nishyuye gukorera ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga mu gihe iyo narimfite yatakaye cyangwa yangiritse?
yego, ushobora gukuramo inyemezabwishyu inshuro nyinshi zishoboka.