Velkominn
Innskráning

Uko umu Agenti w’Irembo yakwandika ushaka gukora ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye rwo gutwara ibinyabiziga

ICYITONDERWA: Abasaba baributswa guhora bagenzura amakuru buzuza bandika ababagana kubera ko adashobora gukosorwa mu gihe kode yo kwishyura yamaze gutangwa.

Igiciro ntarengwa ni 500 Frw. Uyarenza azahanwa.

Iyi serivisi ifasha abayikoresha kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw'icyiciro kisumbuye cyo gutwara ibinyabiziga. Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubushobozi bw’usaba serivisi mu gutwara ikinyabiziga mu cyiciro kisumbuye yifuza. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

 

Kunoza dosiye bitwara umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 10,000 Frw. Kode yo kwishyura icyura igihe nyuma y’amasaha 8, aho umwanya uhabwa abandi mu gihe waba utishyuriwe.

Icyo ugomba kumenya: Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Ukimara kwishyura, uhita uhabwa umwanya uhuye n’itariki ndetse n’aho ikizamini kizakorerwa nk’uko wabisabye.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite imyaka 18 no hejuru.

  • Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda.  Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.

  • Uruhushya rwa burundu rugomba kuba  rugifite agaciro. Uwataye uruhushya rwa burundu  cyangwa rwaracyuye igihe ntiyemerewe gusaba iyi serivisi. 

  • Usaba ntagomba kuba afite Ikizamini kitarakorwa cyangwa nimero yo kwishyuriraho itarishyurirwa (igifite agaciro) kugira ngo abashe kwiyandikisha.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. Musabwa kudakoresha nomero ya telefone y’undi muntu kugira ngo mutabura amakuru y’ingenzi.

  • Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa SMS/imeyili byemeza amatariki, ikigo cy’ikizamini na kode y’ ikizamini. Abiyandikishije basabwa kuboneka ku munsi w’ikizamini. 





Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo wiyandikishe:

  1. Gana urubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.


  1. Hitamo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye” maze ukande kuri Saba.

   


  1. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (numero y’indangamuntu) ndetse n’Ibijyanye n’ikizamini (Nomero y’uruhushya rw’agateganyo, icyiciro, akarere, itariki, n’ikigo). Amakuru yawe ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  1. Kanda Ibikurikira maze ukomeze. 

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  1. Kode yo kwishyura (88…) ihita itangwa ngo wishyure, kanda kuri Ishyura.


J
Jessica is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.