Iyi serivisi yemerera ubucuruzi bwo mu Rwanda gusaba Ubutaka muri Parike Yinganda. Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho parike y'inganda kugirango yorohereze imikorere kandi yorohereze iterambere. Abashoramari bujuje ibisabwa bazatumirwa muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda (MINICOM) kugirango baganire kubyo basabye mu buryo burambuye.
Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM)
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite TIN ya sosiyete
Abasaba bagomba kugira ibyangombwa bikurikira aho bisabwa:
Nimero y’Irangamuntu
Nimero ya Pasiporo
Abasaba bagomba kugira nimero ya telefoni na aderesi ya email bikora.
Imigereka isabwa:
Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete ( gitangwa na RDB)
Gahunda y'Ubucuruzi
Igishushanyo mbonera cy'ibizubakwa
Umukono wa nyir’ubucuruzi
Kopi ya pasiporo
Imigereka y'ubushake:
Icyemezo cy'ishoramari
Izindi nyandiko
Raporo y’isuzuma
Raporo ifite igishushanyo mbonera gishya
Isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije (EIA)
Igishushanyo cy’ubutaka (Cadastral Plan)
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kumenya uko wafasha usabye iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’ahanditse Ubucuruzi N'inganda maze uhitemo “Gusaba umwanya wo kumurikiramo ibicuruzwa” .
Hitamo serivisi “Gusaba ibibanza mu byanya by’inganda.
Kanda Saba.
Soma aya mabwiriza mbere yuko utangira ubusabe bigufashe kumenya niba usaba serivisi afite ibisabwa byose cyangwa niba anayemerewe.
Kuramo inyandiko ya gahunda y’ubucuruzi kujyirango usaba serivisi abashe kuyuzuza.
Uyijyerekeho kuri iyi dosiye ahahera
Uzuzamo ibiranga ubucuruzi mu buryo burambuye harimo TIN ya sosiyete, Umwirondoro w’umuyobozi hamwe n’amakuru y’itumanaho y’ikigo.
Hitamo icyanya cy’inganda hamwe n’ingano n’ubwoko bw’imwishyurire.
Hitamo ndestse niba wifuza kwishyura muri RWF cyangwa USD.
Ojyeramo amakuru ya gahunda y’ubucuruzi harimo umubare w’imirimo izahangwa mu gihe cy’imyaka itanu hamwe n’ishoramari ry’ibanze.
Ojyeramo ibicuruzwa.
Shyiraho imigireka isabwa maze ukande “Ibikurikira”.
Suzuma ko amakuru y’usaba serivisi watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Uzahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo usaba abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.
Note:
Numara kohereza dosiye y’usaba, Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda (MINICOM) izayitunganya. Azakira imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye yiwe.
Mu gihe abakozi babishinzwe bakiriye kandi bakemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe kuri imeyili. Aramutse atabonye ubutumwa bugufi bumumenyesha uko dosiye yiwe ihagaze mu kwezi kumwe nyuma yo kuyohereza, arasabwa kuvugisha IREMBO.
Kwishyurira iyi dosiye bizakorwa nimara kwemezwa. Usaba azahabwa nomero yo kwishyuriraho mu butumwa bumumenyesha ko dosiye yemejwe, hanyuma azaba ufite iminsi 30 yo kwishyura mbere y'uko nomero yo kwishyuriraho ita agaciro. Ntabwo azabasha gukora ubu bwishyu, kandi azatakaza ikibanza cyiwe, nomero y'ubwishyu nimara guta agaciro.Hari uburyo bwinshi bwo kwishyura.