Uko umu Ajenti yafasha usaba Kwishyura mu byiciro ibibanza mu byanya by'inganda.
Iyi serivisi yemerera ubucuruzi bwemerewe kwishyura mu byiciro ibibanza mu byanya byahariwe inganda kugira ngo barangize kwishyura. Iyi serivisi itangwa kandi igatunganywa na minisiteri y'ubucuruzi n'inganda.
Igihe cyo gutunganya dosiye giterwa n'imyaka yo kwishyuramo wahisemo kandi ikiguzi gishingira ku ngano y'ikibanza.
Ibisabwa:
Tin y'ikigo
Indangamuntu nyarwanda (indangamuntu, indangamuntu y'abanyamahanga, indangamuntu y'impunzi).
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uburyo bwo kwishyura mu byiciro ibibanza mu byanya byahariwe inganda.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya Munsi ya Ubucuruzi N'inganda, hitamo “Icyanya cy’inganda”
Hitamo “Gusaba ibibanza mu byanya by’inganda”.
Shyiramo amakuru ya dosiye; nomero ya dosiye y’usaba kuri dosiye y’usaba y' Ubusabe bw'ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda hanyuma uhitemo ibyiciro wifuza kwishyuramo hanyuma ukande “Ibikurikira”
Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho (88……) kugira ngo usaba abashe kwishyura akoresheje uburyo bwo kwishyura yihitiyemo.