Iyi serivisi ifasha ba nyirubutaka guhererekanya uburenganzira ku butaka bwabo bishingiye ku mpano. Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA) gitanga iyi serivisi.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7 y'akazi , kandi igiciro cya serivisi ni 1,000 frw.
Imigereka isabwa :
Inyandiko z'ubutaka (butangwa)
Indi migereka yasabwa :
Icyemezo cy'uko uhabwa ubutaka ari ingaragu
Icyemezo cyo gushyingirwa cy'uhabwa ubutaka
Icyemezo cy'uko uwatanze ubutaka yitabye Imana
Inyandiko y'ishyirahamwe yakorewe imbere ya Noteri
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe usaba Ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka-Impano.
Sura urubugaf IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Munsi y'icyiciro cy'Ubutaka, kanda kuri Ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka.
Hitamo “Impano” ku rutonde.
Soma ibisobanuro bya serivisi witonze hanyuma ukande "Saba".
Uzuzamo amakuru y'usaba dosiye. Hitamo ubwoko bw'ubwenegihugu bw'ukoresha urubuga kandi ushyireho nomero y'icyangombwa gikwiye.
Ongeraho amakuru y'ikibanza nka UPI y'ikibanza n'aho giherereye. Shyiramo amakuru y'uwahawe ubutaka, ashobora kuba arimo aderesi y'aho atuye na nomero za telefoni.
Hitamo hagati ya Noteri w'ubutaka ubifitiye ububasha cyangwa noteri wigenga.
Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye hanyuma ukande “Ibikurikira”.
Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri, andika nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88....) mu gihe usaba dosiye ahisemo ko dosiye ye izasuzumwa n“Ushinzwe ubutaka ku murenge”. Kanda Ishyura.
Hazahita haza nomero ya dosiye (B2….) kugira ngo usaba dosiye ubashe gukurikirana imiterere ya dosiye ye.
Icyitonderwa:
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka nikimara kwakira no kwemeza dosiye y'usaba, azahabwa imenyesha ryemeza impinduka.