Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti ashobora gufasha usaba ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka-Izungura.

Iyi serivisi ifasha abazungura kwiyandikishaho ubutaka bw'ababyeyi babo bitabye Imana. Izungura rishobora gushingira ku irage, inyandiko y'umuryango yemeza abazungura cyangwa icyemezo cy'urukiko.Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA) gitanga serivisi.

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 13 y'akazi , kandi serivisi ntiyishyurwa

Indi migereka yasabwa:

  • Icyemezo cy'uko umuntu yapfuye

  • Inyandiko y' Irage yakorewe imbere ya noteri

  • Icyemezo cy'irangamimerere

  • Kopi ya pasiporo

  • Inyandiko ihamya abazungura

  • Icyemezo cy'urukiko


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe usaba ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka-Izungura: 

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.

  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.

  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Munsi y'icyiciro cy'"Ubutaka, kanda kuri Ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka.


  1. Hitamo "Izungura" ku rutonde.


  1. Soma ibisobanuro bya serivisi witonze hanyuma ukande "Saba".


  1. Uzuzamo amakuru y’umubyeyo wapfuye cyangwa y’umuhagarariye. Hitamo ubwoko bw’icyangobwa hamwe n’ijanisha ry’ubutaka.


  1. Andika amakuru y’Umuzungura hamwe n’aderesi yiwe. Komeza wandike Aderesi y’umusimbura cyangwa y’uhagarariye umusimbura kubutaka.

  1. Ongeraho umwirondoro w’uhagarariye ubutaka. Hitamo ubwoko bw’icyangombwa, irangamimerere n’aho uhagarariye ubutaka atuye.


  1. Hitamo niba usaba serivisi afite inyandiko y’irange yakorewe imbere ya Noteri .

  1. Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye hanyuma ukande  “Ibikurikira”. 

  1. Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri, andika nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2….) kugira ngo usaba dosiye ubashe gukurikirana imiterere ya dosiye ye.


Icyitonderwa:

  • Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka nikimara kwakira no kwemeza dosiye y'usaba, azahabwa imenyesha kugira ngo amanure impapurompamo ze zo mu buryo bw'ikoranabuhanga zivuguruye.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.