Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yasaba Indangamuntu y'umunyamahanga.

Iyi serivisi yemerera abanyamahanga batuye mu Rwanda gusaba indangamuntu y'umunyamahanga uba mu Rwanda bakoresha mu Rwanda. Abanyamahanga bafite impushya zifite agaciro bemerewe guhabwa ikarita y'umuturage. Iyi serivisi itangwa n'Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n'Abasohoka (DGIE). 


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5, kandi ikiguzi cyayo ni 5,000 Rwf.


 Ibisabwa: 

  • Abasaba bagomba kuba bafite imyaka 16 kuzamura.

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite icyangombwa cy'urugendo icyo ari cyo cyose, nka pasiporo cyangwa urwandiko rw'inzira n'ibindi.

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite pasiporo n'uruhushya rwo gutura mu Rwanda rufite igihe kirenze amezi 6.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora. 


Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye indangamuntu y’umunyamahanga uba mu Rwanda: 

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Sura urubuga www.irembo.gov.rw maze munsi y'abinjira n'abasohoka, ukande kuri indangamuntu y'umunyamahanga. 

  1. Hitamo “Gusaba bwa mbere indangamuntu uba mu Rwandan”. 


  1. Maze ukande kuri Saba


  1. Andika amakuru y'usaba dosiye harimo nomero y'urwandiko rw’inzira, igihugu cyatanze urwandiko hamwe n’itariki y'amavuko. Ushyiremo n'ahantu ho kuyifatira maze ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.

 

  1. Genzura niba amakuru washyizemo ariyo, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri Ohereza.

  2. Uzahita uhabwa kode kujyirango usaba serivisi abashe kwishyura (88....), kanda kuri ishyura.

  3. Abasaba serivisi bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa imenyesha rivuye kuri DGIE rimumenyesha ko agomba kujya ku biro byabo kugira ngo ahabwe andi mabwiriza ajyanye bwe.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.