Indangamuntu y'umunyamahanga uba mu Rwanda ni ifishi y'imbere mu gihugu y'umwirondoro itangwa ku banyamahanga batuye mu Rwanda. Impamvu zo kuyisimbuza zirimo kuba: yaratakaye, yaribwe, kwangirika cyangwa gukosoza. Iyi dosiye isaba ko usaba agomba kuba afite imyaka 16 kuzamura, afite icyangombwa cy'urugendo n'uruhushya rwo kuba mu Rwanda rufite agaciro mu gihe kirenga amezi 6. Iyi serivisi itangwa n'ibiro bikuru bishinzwe abinjira n'abasohoka (DGIE).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi igiciro gishingira ku mpamvu yo gusimbuza.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite imyaka 16 kuzamura.
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite icyangombwa cy'urugendo icyo ari cyo cyose, nka pasiporo cyangwa urwandiko rw'inzira bikora, n'ibindi.
Abasaba bagomba kuba bafite impushya zigikora.
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite pasiporo n'uruhushya rwo gutura mu Rwanda rufite igihe kirenze amezi 6.
Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu y'umunyamahanga uba mu Rwanda isanzwe iriho.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasimbuza ikarita y'umunyamahanga uba mu Rwanda:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'abinjira n'abasohoka, ukande kuri Indangamuntu y'umunyamahanga.
Hitamo “Gusimbuza ikarita y'umunyamahanga”.
Maze ukande kuri Saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba dosiye, nomero y'icyangombwa cy'urugendo, nomero y'indangamuntu y'umunyamahanga uba mu Rwanda isanzwe iriho, ndetse n'ahantu ho kuyifatira, hanyuma ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Genzura niba amakuru washyizemo ariyo, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa kode usaba yakoresha kwishyuriraho (88....) kanda kuri ishyura.
Usaba serivisi ahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa imenyesha rivuye kuri DGIE rimumenyesha ko agomba kujya ku biro byabo kugira ngo ahabwe andi mabwiriza ajyanye n'ubusabe bwe.