Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba gukosoza uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Iyi serivisi ifasha abatunze impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga gukosoza amakuru ari ku mpushya zabo. Kugira ngo byemezwe ko gukosoza byemewe, abasaba bagomba kujya kuri polisi y'u Rwanda (RNP). Iyo polisi y'u Rwanda (RNP) imaze kwemeza icyifuzo cyo gukosora, abasaba bashobora gukomereza ku Irembo kugira ngo bohereze dosiye zabo maze bakishyura. Iyi serivisi itangwa na Polisi y'u Rwanda (RNP).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni  iminsi 14  kandi ikiguzi ni 25,000 Rwf.


Ibisabwa:

  • Abasaba dosiye bagomba kujya kuri polisi y'u Rwanda kugira ngo barebe niba bujuje ibisabwa kugira ngo basabe iyi serivisi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rukenewe gukosorwa.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.



Kurikiza izi ntambwe zoroshye umenye uko wafasha usaba gukosoza uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi ya “Polisi”, ukande kuri Gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga”.


  1. Hitamo “Gukosoza uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga”. 


  1. Hanyuma ukande kuri Saba


  1. Andika amakuru y’usaba ajyanye na dosiye (nomero y'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, nomero y'indangamuntu n'akarere azayifatiramo)Maze ukande “ibikurikira” Kunjyirango ukomeze.


  1. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri “ohereza”

  2. Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho (88….); kanda Ishyura.

Icyitoderwa: Nyuma yo gusaba neza no kwishyura kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe cyo kujya gufata uruhushya rushya rwo gutwara ibinyabiziga.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.