Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yafasha umukoresha gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo

Iyi serivisi ituma abafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo bashobora gukosora amakuru ari ku mpushya zabo. Kugira ngo umuntu yemererwe gukosora amakuru ari kuruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo, agomba kubanza kujya ku biro bya polisi y'u Rwanda mu BUSANZA (Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya byo gutwara ibinyabiziga) cyangwa akohereza imeyili kuri tlcustomerservice@police.gov.rw cyangwa agahamagara 118. Nyuma y'uko polisi y'u Rwanda yemeje icyifuzo cyo gukosora, uwo muntu ashobora kujya kurubuga Irembo kugira ngo yohereze dosiye ye kandi arangize kwishyura.Iyi serivisi itangwa na Polisi y'u Rwanda (RNP).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1, igiciro ni 5,000 Rwf.


Ibisabwa:


  • Abasaba dosiye bagomba kuba barahawe uburengazira na polisi y'u Rwanda kugira ngo basabe iyi serivisi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rukenewe gukosorwa.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.



Kurikiza izi ntambwe zoroshye umenye uko wafasha umukoresha gukosoza uruhushya rwiwe rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi ya “Polisi”, ukande kuri Gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga”.


  1. Hitamo “Gukosora uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo".


  1. Hanyuma ukande kuri Saba



  1. Uzuza amakuru y’usaba (nomero y’uruhushya rw’agateganyo na nomero y'indangamuntu). Maze ukande “Ibikurikira”.

  1. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri “ohereza”

  2. Uzahita uhabwa nomero yaho usaba serivisi  yakwishyuriraho (88….); kanda Ishyura.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba neza na kwishyura unyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe cyo kujya gufata uruhushya rushya rwo gutwara ibinyabiziga.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.