Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajtenti yafasha usaba Kugabanya ubutaka buhingwaho bufitweho uburenganzira buhuriweho

Iyi dosiye isaba igenewe kugabanya ubutaka buhingwaho bufitweho uburenganzira buhuriweho.Nyuma y'uko iyi dosiye imaze gutunganywa neza, ibyangombwa by'ubutaka bishya bya buri kibanza cyagabanyijwe bizatangwa kugira ngo bisimbure inyandiko ya mbere. Iyi serivisi itangwa n' Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30 y'akazi kandi serivisi ntiyishyuzwa. 


Ibisabwa: 

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu y'inyarwanda na pasiporo ku banyamahanga. 

  • Abanyarwanda n'abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero yihariye iranga ubutaka (UPI)

  • Usaba agomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora. 

Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi:

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y'ahanditse Ubutaka kanda ku “Kugubanya ubutaka.”

 


  1. Kanda Saba.


  1. Andika amakuru y'usaba (nomero y'indangamuntu cyangwa iya pasiporo), UPI, ayo makuru azakururwa kandi yerekanwe mu ruhande rw'iburyo rwa paji.


  1. Hitamo uwapimye ubutaka maze ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze. 


  1. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza

  2. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo ugenzure imiterere y'ubusabe

Icyitonderwa: Nyuma yo gusaba no kohereza neza dosiye binyuze kuri IremboGov, abasaba bazahabwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili nimara kwemezwa. Nihaboneka inyandiko nshya y'ubutaka hamwe n'imikoreshereze y'ubutaka ivuguruye, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) kandi azaba ashobora kumanura inyandikompamo nshya y'ubutaka yo mu buryo bw'ikoranabuhanga ku rubuga rwa NLA.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.