Velkominn
Innskráning

Uko wasaba serivisi yo kugabanya ubutaka

Iyi serivisi ifasha ba nyir'ubutaka gusaba kugabanyamo ikibanza kimwe ibibanza bitoya. Dosiye nimara gutunganywa neza, ibyangombwa by'ikibanza gishya bya buri kibanza cyagabanyijwemo bizatangwa kugira ngo bisimbure ibyangombwa bya mbere. Ubuso buto bushoboka bw'ikibanza gishobora kugabanywa ni hegitari 1. Iyi serivisi itangwa n' Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA).

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30 y'akazi kandi serivisi ntiyishyuzwa. 

Ibisabwa: 

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite konti y'Irembo cyangwa bagasura umwajenti w'Irembo ubegereye kugira ngo abafashe. 

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu y'inyarwanda na pasiporo ku banyamahanga. 

  • Abanyarwanda n'abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero yihariye iranga ubutaka (UPI)

  • Usaba agomba kuba bafite nomero ya telefone na imeyili bikora 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe kugabanya ubutaka: 

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y'ahanditse Ubutaka kanda ku “Kugabanya ubutaka.”

 


  1. Hitamo Kugabanya ikibanza cy'ubutaka.


  1. Maze Ukande Saba.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba (nomero y'indangamuntu cyangwa iya pasiporo), ayo makuru azakururwa kandi yerekanwe mu ruhande rw'iburyo rwa paji.


  1. Hitamo uwapimye ubutaka maze ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.


  1. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza

  2. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza

  3. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo ugenzure imiterere y'ubusabe


Icyitonderwa: Nyuma yo gusaba no kohereza neza dosiye binyuze ku IremboGov, abasaba bazahabwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili dosiye nimara kwemezwa. Nihaboneka inyandiko nshya y'ubutaka hamwe n'imikoreshereze y'ubutaka ivuguruye, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) kandi azaba ashobora kumanura inyandikompamo nshya y'ubutaka yo mu buryo bw'ikoranabuhanga ku rubuga rwa NLA.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.