Iyi serivisi ifasha ibigo bya leta, ibyigenga, amashuri, imiryango ya sosiyete sivile, umuryango mpuzamahanga n'ukorera mu gihugu, ndetse n'imiryango ishingiye ku madini mu nzego zerekeye inshingano ya MIGEPROF yo gusaba amasezerano y'imikoranire ya MIGEPROF. Aya masezerano y'ubufatanye afite agaciro k'igihe cy'umwaka umwe, gashobora kongerwa hashingiwe ku bihe byihariye.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 60, kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa:
Iyi serivisi yemerewe imiryango mpuzamahanga itari iya leta, imiryango itari iya leta yo mu gihugu, ndetse n'ibigo by'ubucuruzi byigenga.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.
Imigereka isabwa:
Amakuru y'ikigo kitegamiye kuri leta
Gahunda yibikorwa (Strategic plan)
Gahunda y'ibikorwa (Action plan)
Ikirangantego cy'umuryango
Umukono
Indi migereka yasabwa:
Icyemezo cyo kwiyandikisha mugihugu cyaturutsemo
Icyangombwa cyo kwiyandikisha gitangwa na RGB
Icyemezo cyo kwiyandikisha gitangwa na RDB
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe amasezerano y'imikoranire (MoU) na MIGEPROF
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’ahanditse “Amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere ihame ry'uburinganire n'umuryango” munsi y'ahanditse Umuryango.
Hitamo “Dosiye y’amasezerano y’imikoranire” ku rutonde rw'amahitamo.
Kanda ''Saba'' kugira ngo utangire gusaba dosiye.
Icyitonderwa: Manura kandi ufashe usaba serivisi kuzuza inyandikorugero ya gahunda y'ibikorwa, hanyuma uyomeke kuri iyi dosiye.
Hitamo “icyiciro cy'ikigo” cy’usaba ku rutonde rw'amahitamo. Uzuzamo amakuru yerekeye ikigo cy’usaba n'amakuru y'umuntu wo kuvugisha.
Hitamo igice cyo gukoreramo.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.
Icyitonderwa: Koresha inyandikorugero iri hejuru ku ifishi ya dosiye ku migereka yose isabwa.
Reba neza ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande "Ohereza."
Uzahita ubona nomero ya dosiye y’usaba (urugero B2...) kugira ngo abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.
Dosiye y’usaba nimara kwemezwa, azahabwa amasezerano yiwe y'imikoranire binyuze kuri imeyili. Buri gihe ashobora kuyamanura ku IremboGov akoresheje nomero yiwe ya dosiye cyangwa nomero yo kwishyuriraho.