Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usabye kuvugurura amasezerano y'imikoranire (MoU).

Iyi serivisi ifasha abasaba bose bafite ibyemezo by'amasezerano y'imikoranire byatakaje agaciro kubona icyemezo gishya kivuguruye. Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango (MIGEPROF) ni yo itanga iyi serivisi.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa:

  • Iyi serivisi yemerewe ibigo by'ubucuruzi mpuzamahanga, ibyo mu gihugu n'ibyigenga.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.


Imigereka isabwa (7)

  • Raporo y'umwaka

  • Icyangombwa cyo kwiyandikisha gitangwa na RGB

  • Gahunda y'ingamba

  • Gahunda y'ibikorwa

  • Icyemezo cy'amasezerano y'imikoranire giheruka

  • Ikirango cy'ikigo

  • Umukono


Kurikiza izi ntambwe kugira ngo uvugurure amasezerano y'imikoranire (MoU)


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.




  1. Jya munsi y’ahanditse “Amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere ihame ry'uburinganire n'umuryango”  munsi y'ahanditse Umuryango.


  1. Hitamo “kuvugurura dosiye y’amasezerano y’imkoranire” ku rutonde rw'amahitamo.


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye.


Icyitonderwa: Manura kandi ufashe usaba serivisi kuzuza inyandikorugero y'iteganyabikorwa, hanyuma uyomeke kuri iyi dosiye.


  1. Hitamo “Icyiciro cy'ikigo” cy’usaba ku rutonde rw'amahitamo. Uzuzamo amakuru yerekeye ikigo cyiwe n'amakuru y'umuntu wo kuvugisha.


  1. Hitamo igice cyo gukoreramo.


  1. Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.

Icyitonderwa: Koresha inyandikorugero iri hejuru ku ifishi ya dosiye ku migereka yose isabwa.


  1. Reba neza ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande "Ohereza."

  2. Uzahita ubona nomero ya dosiye (urugero B2...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.


Dosiye y’usaba nimara kwemezwa, azahabwa amasezerano y’usaba y'imikoranire binyuze kuri imeyili. Buri gihe ashobora kuyimanura ku IremboGov akoresheje nomero ya dosiye yiwe cyangwa nomero yo kwishyuriraho. 




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.