Velkominn
Innskráning

Uburyo umu Ejenti yafasha usaba uburenganzira bwo kugera mu nkambi y'impunzi.

Iyi serivisi ihabwa abenegihugu b'abanyarwanda, abanyamahanga, n'impunzi bashaka gusura inkambi z'impunzi ku bw'impamvu zitandukanye. Zirikana ko gusaba bigomba gukorwa iminsi itatu mbere yo kugera ku nkambi. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 y'akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.

Ibisabwa

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo igifite agaciro. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.


Imigereka yasabwa

  • Kopi ya pasiporo

  • Impamyabumenyi yatanzwe na RNC

  • Inyandiko ziva mu nama y'itangazamakuru

  • Inyandiko zitangwa n'ibiro by'umuvugizi wa leta (OGS)

  • Uruhushya rutangwa n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR)

  • Inyandiko y'ibibazo

  • Konsebutinoti

  • Uruhushya rw'ubushakashatsi rutangwa na kaminuza/urwego rw'amashuri.

  • Icyemezo gitangwa n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB) ku miryango mpuzamahanga itari iya leta

  • Amabwiriza ngenderwaho

  • Inyandiko yo kwerekana icyo bizatanga.


Imigereka y'ubushake

  • Inyandiko ishyigikara ubusabe


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba uburenganzira bwo kugera mu nkambi y'impunzi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.

  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Ujye ku cyiciro cy'ahanditse "Abinjira n'Abasohoka"; maze ukande “Uburenganzira bwo kugera mu nkambi y'impunzi.”.


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba. 


  1. Uzuzamo "amakuru y'usaba" maze ushyiremo amakuru arambuye y'inkambi n'impamvu ziteye usaba serivisi gusura.





  1. Shyiramo amakuru arambuye ku wasuwe nk'uko asabwa. 



  1. Shyiraho umugereka ukenewe, maze ukande Ibikurikira


  1. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo uwasabye serivisi abashe kugenzura aho dosiye yiwe igeze.

Icyitoderwa:

  • Numara kuyohereza, dosiye y’usaba izatunganywa n'ibiro by'umunyamabanga uhoraho (PS) na minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA) mu Rwanda. Usaba serivisi azabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'aho dosiye yiwe igeze. 

  • Mu gihe abakozi babishinzwe bakiriye kandi bakemeza dosiye y’usaba serivisi, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga. 




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.