Iyi serivisi ihabwa abenegihugu b'abanyarwanda, abanyamahanga, n'impunzi bashaka gusura inkambi z'impunzi ku bw'impamvu zitandukanye. Zirikana ko gusaba bigomba gukorwa iminsi itatu mbere yo kugera ku nkambi. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 y'akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa
Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo igifite agaciro.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.
Imigereka yasabwa
Kopi ya pasiporo
Impamyabumenyi yatanzwe na RNC
Inyandiko ziva mu nama y'itangazamakuru
Inyandiko zitangwa n'ibiro by'umuvugizi wa leta (OGS)
Uruhushya rutangwa n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR)
Inyandiko y'ibibazo
Konsebutinoti
Uruhushya rw'ubushakashatsi rutangwa na kaminuza/urwego rw'amashuri.
Icyemezo gitangwa n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB) ku miryango mpuzamahanga itari iya leta
Amabwiriza ngenderwaho
Inyandiko yo kwerekana icyo bizatanga.
Imigereka y'ubushake
Inyandiko ishyigikara ubusabe
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba uburenganzira bwo kugera mu nkambi y'impunzi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye ku cyiciro cy'ahanditse "Abinjira n'Abasohoka"; maze ukande “Uburenganzira bwo kugera mu nkambi y'impunzi.”.
Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba.
Uzuzamo "amakuru y'usaba" maze ushyiremo amakuru arambuye y'inkambi n'impamvu ziteye usaba serivisi gusura.
Shyiramo amakuru arambuye ku wasuwe nk'uko asabwa.
Shyiraho umugereka ukenewe, maze ukande Ibikurikira.
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo uwasabye serivisi abashe kugenzura aho dosiye yiwe igeze.
Icyitoderwa:
Numara kuyohereza, dosiye y’usaba izatunganywa n'ibiro by'umunyamabanga uhoraho (PS) na minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA) mu Rwanda. Usaba serivisi azabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'aho dosiye yiwe igeze.
Mu gihe abakozi babishinzwe bakiriye kandi bakemeza dosiye y’usaba serivisi, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga.