Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Kujyanwa mu nkambi z'impunzi cyangwa kuvanwayo

Iyi serivisi ifasha abasaba ubuhungiro, impunzi n'abandi bakeneye kwimurwa bava ahantu hamwe bajya ahandi. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 y'akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.


Ibisabwa:

  • Usaba agomba kuba afite indangamunziu cyangwa pasiporo igifite agaciro. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.


Imigereka isabwa

  • Uruhushya rwo gutura by'agateganyo

  • Icyemezo cyo kwiyandikisha

  • Indi nyandiko ishimangira


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyiciro cy’Abinjira n'Abasohoka; maze ukande “Kujyanwa mu nkambi z'impunzi cyangwa kuvanwayo”.


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba. 


  1. Uzuzamo “amakuru y'usaba”. Hitamo icyiciro cy’usaba, niba ari umuntu ku giti cye, aho atuye ndetse na Nomero ya telephone na imeyil.


  1. Shyiramo amakuru yaho usaba avuye n’aho ashaka kwimukira niba ari kwimukira mu inkambi cyangwa igice cy’umugi. Maze wuzuze n’impamvu ko kwimuka. 


  1. Shyiraho umugereka ukenewe, maze ukande Ibikurikira

  1. Genzura ko amakuru y’usaba ari ukuri maze ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili yiwe, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo ubashe kugenzura aho dosiye yawe igeze.


Mu gihe abakozi babishinzwe bakiriye kandi bakemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. 




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.