Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba inkunga y'amafaranga mu birori mpuzamahanga by'imikino

Iyi serivisi yemerera federasiyo ya siporo n'indi miryango ijyanye na siporo gusaba inkunga y'amafaranga muri minisiteri ya siporo mu birori mpuzamahanga by'imikino bategura kandi bakira. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ya siporo (MINISPORTS).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa

  • Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu y'u Rwanda yemewe. 

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili ikora.


Imigereka isabwa

  • Gahunda y'igikorwa kizaba

  • Icyifuzo cy'ingengo y'imari


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba inkunga y'amafaranga mu bikorwa mpuzamahanga bya siporo.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya ku cyiciro cya "Siporo", hitamo "Inkunga y'amafaranga mumikino mpuzamahanga".


  1. Kanda Saba.


  1. Andika amakuru y'usaba (nomero y'indangamuntu, nomero ya telefoni na imeyili), amakuru y'umuntu wo kuvugana na we n'amakuru y'ishyirahamweTanga nomero ya dosiye y'uruhushya rw’usaba rwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga. Dosiye igomba kuba yaremejwe.


  1. Andika amakuru y'ibikorwa (amafaranga akenewe, izina rya Banki, na nomero ya konti).



  1. Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye, maze ukande Ibikurikira

  1. Reba neza ko amakuru y’usaba ari ukuri; andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi azabashe gukurikirana imiterere ya dosiye yiwe.

    Nyuma y'uko dosiye yatanzwe kandi ikemezwa na MINISPORT, uwasabye ahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.