Iyi serivisi yemerera federasiyo ya siporo n'indi miryango ijyanye na siporo gusaba inkunga y'amafaranga muri minisiteri ya siporo mu birori mpuzamahanga by'imikino bategura kandi bakira. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ya siporo (MINISPORTS).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa:
Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu y'u Rwanda yemewe.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili ikora.
Imigereka isabwa
Gahunda y'igikorwa kizaba
Icyifuzo cy'ingengo y'imari
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba inkunga y'amafaranga mu bikorwa mpuzamahanga bya siporo.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya ku cyiciro cya "Siporo", hitamo "Inkunga y'amafaranga mumikino mpuzamahanga".
Kanda Saba.
Andika amakuru y'usaba (nomero y'indangamuntu, nomero ya telefoni na imeyili), amakuru y'umuntu wo kuvugana na we n'amakuru y'ishyirahamwe. Tanga nomero ya dosiye y'uruhushya rw’usaba rwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga. Dosiye igomba kuba yaremejwe.
Andika amakuru y'ibikorwa (amafaranga akenewe, izina rya Banki, na nomero ya konti).
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye, maze ukande Ibikurikira.
Reba neza ko amakuru y’usaba ari ukuri; andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi azabashe gukurikirana imiterere ya dosiye yiwe.
Nyuma y'uko dosiye yatanzwe kandi ikemezwa na MINISPORT, uwasabye ahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.