Iyi serivisi yemerera federasiyo ya siporo gusaba ibaruwa isaba, ikunze kwitwa "uwo ishobora kwitaho", muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), ku bahagarariye siporo zabo bakeneye pasiporo ya serivisi mu ngendo mpuzamahanga. Ibaruwa ikora nk'inyandiko y'ingenzi mu koroshya gusaba pasiporo ku buyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka (DGIE). Iyi serivisi itangwa na minisiteri ya siporo (MINISPORTS)
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 5, kandi serivisi itangirwa ubuntu.
Ibisabwa
Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu.
Imigereka isabwa
Ubutumire bw’ishyirahamwe yateguye igikorwa
Ubwoko bw'uruhushya rwo gukora
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye ku cyiciro cya serivisi za "Siporo" maze; ukande “Serivisi z'inyandiko zisaba”.
Hitamo “Ibaruwa isaba guhabwa pasiporo ya serivisi.”.
Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba.
Uzuzamo "Amakuru y'usaba" (nomero y' indangamuntu, amakuru y'umwirondoro, umwirondoro wa federasiyo).
Kanda kuri “Ongeraho Intumwa nshya” wuzuzemo “Amakuru Arambuye Ku ntumwa zizitabira”.
Numara gukanda kuri ''Ongeraho amakuru y'intumwa nshya,'' akadirishya gashya kazahita kagaragara. Uzuzamo amakuru nk'uko asabwa.
Uzuza amakuru y'igikorwa.
Shyiraho umugereka ukenewe, maze ukande Ibikurikira.
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba serivisi, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira uwasabye serivisi abashe kugenzura aho dosiye yawe igeze.
Icyitoderwa:
MINISPORT nimara kwakira no kwemeza dosiye y’uwasabye serivisi, azahita ahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa akakimanura ku IremboGov.