Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba kwandikisha igaraje.

Iyi serivisi ifasha ibigo by'ubucuruzi bifite garaje kwiyandikisha kandi bikagendera ku mabwiriza y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Iki cyangombwa cyo kwiyandikisha gikoreshwa mu kubona uruhushya rwo gukora.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi serivisi Ntiyishyurwa.


Ibisabwa

  • Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.


Imigereka isabwa (4)

  • Impapuro zerekana ubugenzuzi bwibidukikije hamwe na raporo (Cyangwa uruhushya rwo gutura muri garage nshya yubatswe)

  • Inyandiko yemewe y'ubuyobozi bubifitiye ububasha, urubuga rukurikiza igishushanyo mbonera cy'akarere

  • Icyemezo cy'impamyabushobozi y'abakozi nkuko biteganijwe muri garage ya RS 402 - Kubaka no kuyobora ibisabwa

  • Kopi y'inyandiko y'ubwishingizi bwa garaje

  • Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi cya RDB


Indi migereka yasabwa (2)

  • Kopi ya pasiporo

  • Kopi y'icyemezo cy'iyandikwa giheruka gutangwa na RICA


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabe kwandikisha inyubako ikoreramo igaraje:


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri Kwandikisha inyubako yo gukoreramo.”


  1. Hitamo “Kwandikisha igaraje.”


  1. Maze ukande “Saba”.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).



  1. Hitamo ubwoko bw’ubusabe.



  1. Shyiramo amakuru y'ubucuruzi nk'uko bisabwa.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye. 

Icyitonderwa: Genzura inshuro ebyiri niba dosiye washyizeho ziri mu miterere ya PDF kandi ziri mu ngano zujuje ibisabwa.


6. Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."


7. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo usabwa abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.

Icyitonderwa:

  • Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.


  • Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.





I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.