Iyi serivisi ifasha abacuruzi kwandikisha inyubako ikorerwamo ubucuruzi bwo kuvanga amarangi, kuyafunika, no kuyapakira ndetse no kubahiriza amabwiriza y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA). Iki cyemezo cy'iyandikisha kibona gukoreshwa mu kubona uruhushya rwo gukora.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi serivisi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa
Ikigo cy'ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usaba (TIN).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Ibisabwa rusange by'aho ikibanza kigomba kuba giherereye.
metero 60 uvuye ku masoko y'amazi, imihengeri, imiyoboro y'amazi cyangwa ibyogogo by'amazi
metero 200 uvuye ahantu hashobora kwibasirwa n'imyuzure
metero 200 uvuye ku bigo bitunganyirizwamo ibyo kurya, harimo n'amaresitora
Imigereka isabwa (2)
Amasezerano y'umutungo cyangwa y'ubukode by'ikibanza gikoreshwa mu kubika amarangi
Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi muri RDB
Imigereka itagomba kubura (2)
Kopi ya pasiporo
Icyangombwa cyo kwandikisha gitangwa na RICA
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba Kwandikisha ahapakirirwa hakanavangirwa amarange:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, kanda kuri “Uruhushya rwo gukora ubucuruzi.”
Hitamo "Kwandikisha inyubako ikorerwamo ubucuruzi bwo kuvanga amarangi, kuyafunika no kuyapakira" maze ukande"Saba."
Maze ukande “Saba”.
Uzuzamo amakuru y'usaba (hitamo niba usaba ari nyir'ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n'amategeko, wongeremo imyaka n'andi makuru bwite asabwa).
Andikamo Ibisobanuro birambuye harimo ubwo gusaba, Ibiranga ubucuruzi mu buryo burambuye, aho ikigo gikorerwamo kuvanga amarangi giherereye n’Abakozi babihuguriwe.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye.
Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande “Ohereza”
Usaba azahabwa nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo abashe kugenzure aho dosiye yiwe igeze.
Icyitonderwa:
Numara kuyohereza neza, dosiye y’usaba izatunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka iyo ari yo yose ku miterere ya dosiye.
Abatunganya dosiye nibamara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa akakimanura ku rubuga rw'IremboGov.